Volleyball: Gisubizo Merci yasoje ibihano bya FRVB

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gufatirwa ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Gisubizo Merci ukinira APR Volleyball Club, yabisoje ndetse ahita agaruka gufasha ikipe ye iri gukina irushanwa ry’Umunsi wo Kwibohora.

Ubwo hasozwaga irushanwa Nyafurika ry’Akarere ka Gatanu, Zone V Championshiep 2023 ryari ryabereye mu Rwanda, umukinnyi wa APR VC, Gisubizo Merci yahagaritswe mu bikorwa byose bya Volleyball mu gihe kingana n’umwaka kubera imyitwarire mibi yo gukubita umutoza we.

Uyu musore yari yakubise umutwe, umutoza wungirije wa APR VC, Mathieu Rwanyonga amuvusha amaraso. Gusa nyuma gato yo gukora aya makosa, uyu mukinnyi yasabye imbabazi uyu mutoza n’Abanyarwanda muri rusange ndetse agabanyirizwa ibihano.

FRVB yahise ica inkoni izamba maze iganya ibihano yari yafatiye uyu musore ukiri muto. Gisubizo yahise agabanyirizwa ibihano amenyeshwa ko azagaruka mu kibuga muri Nyakanga uyu mwaka. Ni yo mpamvu yagaragaye mu mukino w’irushanwa ryo Kwibohora ikipe yatsinzwe na Police VC amaseti 3-1.

Uyu musore ni umwe mu beza bakina basatira bakora amanota mu kipe ya APR VC n’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball.

Merci yagarutse mu bintu bye
Yakinnye umukino ikipe ye yatsinzwe na Police VC amaseti 3-1
Gisubizo Merci yari yahagarikiwe mu irushanwa rya Zone V ryabereye mu Rwanda mu 2023
Ni umwe mu beza mu kipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW