Abakorerabushake ba Croix Rouge bahawe ubumenyi ku gukumira “Mpox”

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bakoze amatsinda bungurana ibitekerezo

Abakorerabushake 40 ba Croix Rouge y’u Rwanda, baturutse mu turere turimo uduhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bahuguwe ku kwirinda no gukumira icyorezo cya Monkey Pox (“Mpox”).

Amahugurwa yasorejwe mu Karere ka Karongi ku wa 09 Kanama 2024, nyuma y’aho mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda hagaragaye abanduye iyi ndwara.

Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko ari ngombwa kongera ubushobozi bw’abakorerabushake kugira ngo bashobore gutabara byihuse.

Yongeyeho ko bakwiye gukorana n’inzego z’ibanze mu kugeza amakuru ku baturage binyuze mu nteko z’abaturage, inama, n’ahandi.

Ati ” Mu ngamba aba bakorerabushake bafashe harimo no kuzafatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo aya makuru arusheho kugera ku baturage.”

Abakorerabushake bavuga ko amahugurwa yabafashije kumva neza indwara ya “Mpox” no gutanga amakuru ku gihe.

Urayeneza Teta Perusi, umukorerabushake wo mu Karere ka Rusizi, yavuze ko bagiye gukangurira abanya-Rusizi kwirinda no gukurikiza ingamba zashyizweho.

Ati ” Twebwe tuba dufite ingaruka nyinshi kubera ko dutuye ku mipaka, rero nk’aya mahugurwa aradufasha cyane gusobanukirwa neza indwara y’ubushita ndetse binadufashe kubisobanurira abandi.”

Saiba Jacques wo mu Karere ka Nyabihu yavuze ko kwibutsa abaturage uko bitwara mu gihe cy’indwara idasanzwe ari ingenzi.

- Advertisement -

Ati ” Aya mahugurwa ni ukongera kwiyibutsa uko twakwitwara mu gihe hagaragaye indwara idasanzwe mu gihugu.”

Croix Rouge y’u Rwanda yasabye abakorerabushake gukomeza gukora cyane, gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe, no guhora bibuka ibyo bize.

Indwara y’ubushita (Mpox) yandurira mu buryo butandukanye harimo gukoranaho, gusomana, no gukora imibonano mpuzabitsina.

Bimwe mu bimenyetso byayo ni umuriro, kuribwa mu ngingo, kuribwa umutwe, no kugira ibiheri biryana.

Inzego z’ubuzima zirasaba Abanyarwanda gukomeza kwitonda no gukurikiza ingamba zashyizweho mu gukumira “Mpox.”

Bakoze amatsinda bungurana ibitekerezo

Mazimpaka yasabye abakorerabushake kuba urumuri aho batuye

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Karongi