Amaherezo y’inzira ni mu nzu! Mukura yasubitse ibirori byo kwerekana abakinnyi

Nyuma yo kubwirwa ko itemerewe gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports wari wahujwe n’umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, Mukura VS yasubitse uyu muhango inisegura ku bakunzi ba yo.

Ikipe ya Mukura VS yari yateguye igikorwa yise “Mukura Season Launch” cyagombaga kwerekanirwamo abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, ariko cyagombaga kubanzirizwa n’umukino wa gicuti yari yatumiyemo Rayon Sports.

Nyuma yo gusaba uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ariko igasubizwa ihakanirwa, Mukura VS yahise isohora Itangazo ryo gusubika uyu muhango ndetse yisegura ku bakunzi ba yo n’abakunzi ba ruhago muri rusange.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yibukije abakunzi ba yo ko bakwiye kuyiba hafi mu gukomeza gutegura umukino wa mbere wa shampiyona izakina na Gasogi United tariki ya 15 Kanama 2024.

Impamvu yo kwima uburenganzira iyi kipe y’i Huye, ni uko kuri uwo munsi tariki ya 10 Kanama 2024, hateganyijwe umukino wa Super Coupe uzahuza Police FC na APR FC kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Mukura VS yahisemo gusubika umuhango wa “Mukura Season Launch”
Imyiteguro yo yari irimbanyije
Abasore b’i Huye bo bakomeje imyitozo

UMUSEKE.RW