AS Kigali yabonye amanota atatu imbumbe – AMAFOTO

Nyuma y’umukino yatsinze Musanze FC igitego 1-0 cya Ndayishimiye Dider, ikipe ya AS Kigali yabonye amanota atatu y’umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Kuri uyu wa Mbere Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo habaye umukino umwe mu y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

AS Kigali yatsinzwe umukino wa mbere wa shampiyona na Kiyovu Sports, yari yakiriye Musanze FC yabonye inota rimwe kuri Muhazi United.

Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kidasanzwe ku makipe yombi, cyane ko nta n’uburyo bukomeye bwigeze buboneka.

Igice cya Kabiri kigitangira, abatoza ba AS Kigali bahise bakora impinduka, bakuramo Ntirushwa Aimée wasimbuwe na Ghislain Armel.

Ku munota wa 47, Ndayishimiye Didier ni bwo yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali nyuma y’umupira wari utewe mu izamu na Hussein Shaban ugakubita igiti cy’izamu, wagaruka ukamusanga ahagaze neza agahita awusubizamo.

Agitsindwa igitego, Habimana Sosthène utoza Musanze FC, yahise akora impinduka ebyiri aho yakuyemo Kamanzi Ashraf na Sunday Inemesit Akana, bahise asimburwa na Tinyimana Elissa na Buba Hydra.

AS Kigali yongeye gukora impinduka ku munota wa 78 ubwo yakuragamo Benedata Janvier wasimbuwe na Nshimiyimana Tharcisse.

Iyi kipe yongeye gukora impinduka ku munota wa 85, ikuramo Iyabivuze Osée wasimbuwe na Akayezu Jean Bosco wasabwaga gufasha bagenzi be gucunga igitego batsinze.

- Advertisement -

Iminota 90 yarangiye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Shampiyona yahise ihagarikwa kubera ko ikipe y’Igihugu, Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya Libya na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Ndayishimiye Didier yahesheje AS Kigali intsinzi
Didier yagize umukino mwiza
Musanze FC yanyuzagamo ikawugumana
Kamanzi Ashraf yari mwiza ariko ibyo yatanze ntibyari bihagije
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanjemo
Benedata Janvier yayoboye umukino wo hagati mu kibuga
Ngendahimana Eric yafashije AS Kigali 
11 ba AS Kigali babanjemo
Osée yari mwiza muri uyu mukino
Eric ni umwe mu beza uyu munsi
Ntirushwa Aimée yakinnye ku ruhande rw’imbere

UMUSEKE.RW