Basketball: APR yegukanye Rwanda Cup (AMAFOTO)

APR BBC yegukanye irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu (Rwanda Cup)  muri Basketball itsindiye REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 110-92, Patriots itwara umwanya wa gatatu itsinze Espoir amanota 77-59.

Iyi mikino ya nyuma y’Irushanwa Rwanda Cup ryabaga ku nshuro ya mbere yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024, muri Lycee de Kigali.

Umukino wabanje ni uwabaye saa Kumi n’Ebyiri, aho Patriots yasezerewe na APR BBC muri 1/2 yari ihanganye na Espoir BBC yasezerewe na REG BBC.

Uyu mukino w’aya makipe amaze igihe kitari gito muri Shampiyona wasize Patriots BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 77-59.

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wahuje REG BBC na APR BBC.

Wari umukino amakipe yombi yashakaga gutsinda, by’umwihariko REG BBC yashakaga kwihimura kuri APR yayitsinze muri Shampiyona tariki 31 Nyakanga 2024, amanota 77-75.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri imbere n’amanota 54-50. Icyakora, ibi ntibyateye impungenge abakunzi ba REG BBC kuko bumvaga ko akanya ako ari ko kose bayakuramo.

Ikipe y’Abashinzwe iby’Ingufu yaje kubona ko APR BBC itaje kujenjeka, ubwo agace ka gatatu karangiraga irushwa amanota 27, bitewe n’uko APR yari iyoboye n’amanota 87-60.

REG BBC yagerageje gukora iyo bwabaga ngo ikuremo amanota menshi yari yatsinzwe, ariko iminota 10 y’agace ka nyuma ntiyari ihagije ngo babigereho, na cyane ko APR BBC na yo itigeze idohoka ku kujugunya imipira mu nkangara.

- Advertisement -

Umukino warangiye APR BBC isubiriye REG ku manota 110-92 maze ibimburira abandi gutwara Igikombe cy’Igihugu cyakinwaga bwa mbere.

APR BBC yahise ibona Itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu izaba mu minsi iri imbere.

Byari ibyishimo kuri APR BBC
APR BBC yegukanye Rwanda Cup
Patriots BBC yegukanye umwanya wa Gatatu
Patriots BBC na Espoir BBC zahataniye umwanya wa Gatatu
Umukino wa REG BBC na APR BBC warimo guhangana nk’uko
Pitchu yatanze byose ariko byanze

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW