Burera: Hari abagabo bakubita abagore ngo batetse ibiryo bibi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Basaba abagabo bafite ingeso mbi kuzicikaho

Hari abagabo bo mu Karere ka Burera bafite imico idahesha ikuzo umuryango aho bava mu tubari bahaze manyinya, bakanga kurya ibyo batekewe n’abagore babo ngo birabishye kandi batatanze n’urupfumuye rwo guhaha.

Bamwe mu bagore bo muri aka Karere bavuga ko iyo myitwarire idahwitse ihungabanya umutekano kuko iyo abo bagabo bamennye ibyo batekewe, ruhita rwambikana.

Bavuga kandi ko iyo migirire mibi itiza umurindi imirire mibi n’igwingira mu bana kuko abafite iyo ngeso badakozwa iby’indryo yuzuye ku mwana n’umuryango muri rusange.

Iyo abo bagabo ngo bavuye kuroba amafi manini n’indagara mu kiyaga cya Burera, ngo amafaranga yose bayatsinda mu tubari, bakaza bahaze za Brochettes n’ibirayi bya Muchoma.

Aborora inkoko, abahinga imbuto n’imboga byunganira ibinyamafufu bihaboneka nabo ngo ntibatanzwe muri utwo tubari, aho guhahira ingo zabo indryo yuzuye ahubwo ngo bamena n’ibijumba batazi iyo byaguriwe.

Mukandoli Eugenie wo mu Murenge wa Kinyababa yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko bamwe mu bagabo banze guhinduka kubera kutumva neza ko gufatanya n’umugore ari ukwifasha.

Akomeza avuga ko hari abagabo bava guca inshuro aho guhahira urugo bagahitira mu tubari, aho bahagiye inzoga bataha bagahungabanya umutekano kugeza n’ubwo bamena ibyo abagore baba bateguye.

Ati ” Ino haracyari ya ngeso mbi yahoze kera aho abagabo batera imigeri inkono ku ziko ngo batetse ibyo badashaka. Waba wasoromye utwo tuboga ntuturye n’abana bakaburara.”

Bigirimana Donata we avuga ko abo bagabo baretse kwigira indakoreka bagafatanya n’abagore babo byarandura imirire mibi n’igwingira byiziritse mu Karere kabo.

- Advertisement -

Ati ” Imirire mibi itera igwingira ry’abana ishobora kugabanuka, abo bose rero babona ifi bakayirira mu kabari bakibagirwa abana turabanenga.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile, yabwiye Imvaho Nshya ko bari gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage hagamijwe guhindura imyumvire.

Mwanangu yasabye abagabo gufatanya n’abagore babo mu gutegura indryo yuzuye kuko ari inshingano za bombi.

Ati ” Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere tweza kandi dufite n’ikiyaga kirimo amafi, tworora amatungo y’ingeri zose, tubona amata n’amagi. Kuri ubu rero dukomeza gushishikariza ababyeyi ubufatanye mu kurwanya igwingira.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2024 bwasanze Akarere ka Burera kageze kuri 29,4% ku bijyanye n’igwingira ry’abana.

Basaba abagabo bafite ingeso mbi kuzicikaho

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW