CAF CC: Police yatsindiwe muri Algérie

Police FC yatsindiwe muri Algérie na CS Constantine ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Ni umukino wabye ku wa Gatandatu, tariki 17 Kanama 2024, kuri Stade Shahid-Hamlaoui saa Mbiri z’ijoro.

Umutoza Mashami Vincent yari yahisemo gukoresha intwaro ze zose kugira ngo arebe ko yakwihagararaho imbere y’Abarabu, ari na yo mpamvu yari yabanjemo abakinnyi babiri gusa b’Abanyarwanda muri 11 babanjemo.

Constantine yari iri mu rugo yatangiye umukino itava ku izamu rya Police FC ariko iyi kipe ikabasha kuzibira neza. Iki gitutu ubwugarizi bw’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda bwahozwagaho cyaje gutuma bakorera umukinnyi wa Constantine amakosa mu rubuga rw’amahina, mu minota ibiri yari yongeweho ngo igice cya mbere kigere ku musozo.

Penaliti ya Constantine yahise iterwa neza na rutahizamu Brahim Did, maze bajya kuruhuka bari imbere n’igitego 1-0.

Abasore ba Mashami Vincent bagerageje kwirwanaho mu gice cya kabiri ngo barebe ko umukino warangira uko. Icyakora, ku munota wa 79 bongeye kuvumbwa igitego biturutse ku mupira wacomekewe rutahizamu w’Umunya-Nigeria Tosin Omoyele, ab’inyuma ba Police FC bararangara, ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Byarushijeho gukomera nyuma y’iki gitego, ubwo umukinnyi w’Umurundi ukina hagati yugarira, Musanga Henry yabonaga ikarita itukura. Abari basigaye mu kibuga bagerageje gukina neza iminota icumu yari isigaye bituma umukino urangira ari ibitego 2-0.

Umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru gitaha, tariki 25 Kanama 2024, kuri Kigali Péle Stadium.

Ku rundi ruhande, APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rihuza ababaye aba mbere iwabo (CAF Champions League) irakina na Azam FC kuri iki Cyumweru, mu mukino urabera kuri Chamazi Stadium saa Kumi n’imwe.

- Advertisement -
Police FC yagize umunsi mubi
Eric ntiyabashije gufasha ikipe ye
Police FC yaguze abakinnyi bashya ariko ntibabashije kuyifasha
CS Constantine yitwaye neza mu mukino wa mbere
Yatsindiye iwayo umukino wa mbere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW