‘Drone’ ya Uganda yashwanyaguriwe muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
‘Drone’ ya Uganda yashwanyaguriwe muri Congo

Indege bikekwa ko ari iy’ubutasi bwa Uganda, ifite ibirango SF010 yashwanyaguriwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Okapi kivuga ko ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, ari bwo iyi ndege yasandariye ku butaka bwa Congo, ku musozi wa Rina, muri gurupema ya Ezekere, taritwari ya Djugu muri Ituri.

Amakuru avuga ko iyi ndege ngo yazengurukaga mu kirere cya Congo ahagana saa moya z’umugoroba( 7h00), mbere yuko igwa  hasi hafi y’Umujyi wa Bunia.

Abayobozi  b’igisirikare  cya Congo muri iyi teritwari bavuga ko bigiteye urujijo kumenya impamvu iyi ndege yari mu kirere cy’iki gihugu.

Umuvugizi wa gisirikare muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko “abaturage  bakwiye gutuza ngo kuko nta gikuba cyacitse ahubwo bagomeza guhuza imbaraga bicungira umutekano, batahura umwanzi wabo.”

Andi makuru avuga ko iyi ndege yahigaga bukware inyeshyamba za ADF ziri ku butaka bwa Congo .

Icyakora Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushyira mu majwi leta ya Uganda gushyigikira rwihishwa umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu ingabo za Congo , FARDC. Leta ya Uganda yo ihakana ibi birego.

Kugeza ubu leta ya Uganda ntacyo iragira icyo  itangaza kuri uku gusandara ku iyi drone.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW