Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje igiciro cya Lisansi cyagabanutse aho aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1.629 kivuye kuri 1,663Frw .
Ni mu gihe litiro ya mazutu nta cyahindutse izajya igura 1,652Frw nkuko byari bisanzwe.
Itangazo ry’uru rwego ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2024, rivuga ko ibi biciro bigomba gutangira gukurikizwa guhera kuri uyu mugoroba saa moya z’umugoroba ( 7h00).
RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

UMUSEKE.RW