Imikino y’Abakozi: Rwandair yahize kugaruka ku meza y’abagabo

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire shampiyona y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ikipe ya Rwandair FC yahise kongera kugira ijambo ku gikombe idaheruka.

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, ni bwo biteganyijwe ko hazatangira umwaka w’imikino 2024-25 mu mikino y’Abakozi ihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga [Private Sector].

Hazatangira shampiyona y’Abakozi “ARPST CHAMPIONSHIP” y’uyu mwaka. Hari imikino izakinwa tariki ya 9 Kanama indi izakinwe tariki ya 10-11 Kanama, umunsi wa mbere ube urangiye gutyo.

Mu mikino ikinwa, harimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball mu bagabo n’abagore.

Amwe mu akipe akina iyi shampiyona, yashyizeho umuhigo wo kongera kugaruka ku meza y’abagabo[podium], akongera kugira ijambo ku gikombe adaheruka. Muri ayo harimo Rwandair FC ndetse na RBC FC zikumbuye ibikombe.

UMUSEKE uganira n’umutoza mukuru wa Rwandair FC, Museveni Robert, yavuze ko nta mpamvu n’imwe bafite yo kutazegukana igikombe kuko buri kimwe cyose cyakozwe.

Ati “Imyiteguro igeze ahashimishije kubera ko iki ni icyumweru cya Kabiri dutangiye imyitozo. Duherutse gukina umukino wa gicuti watweretse amakosa twakoze kandi turi kuyakosora. Ubushize twaburiye igikombe ku mukino wa nyuma. Uyu mwaka rero tuje dufite ingamba nshya zo kwegukana igikombe cya shampiyona 2024.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ubushize bahuye n’imbogamizi zo gukinisha abakinnyi babaga bavuye mu kazi kandi bagifite umunaniro ariko ashimira ubuyobozi ko bwashatse ibisubizo kuri izo mbogamizi.

Ati “Ubuyobozi bwatanze umurongo. Ubushize umutima wari ku kazi cyane kurusha gukina umupira. Ubu rero hari uburyo bwashyizweho bwo kubihuza byombi. Ubushize hari abaje gukina umukino wa nyuma kandi baraye mu kazi. Urumva ko byari bigoye. Uyu mwaka rero byahawe umurongo, umukinnyi azajya akora akazi anaruhuke abone umwanya uhagije wo kuza gukinira ikipe.”

- Advertisement -

Agaruka ku rwego rwa shampiyona, Museveni yavuze ko yatunguwe no kubona imikino y’Abakozi irimo imbaraga no guhangana nk’ibyo yabonye kuko ataraza kuyitozamo yatekerezaga ko ari imikino yo kwishimisha gusa ariko yabonye ibitandukanye na byo.

Umwe mu bayobozi ba Siporo muri Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, Gatabazi Wilson, yavuze ko ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo Rwandair FC yongere igire ijambo mu bagabo.

Rwandair FC iheruka igikombe cya shampiyona mu 2021, mu gihe mu 2023 yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itsinze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] kuri penaliti 4-2.

Indi kipe ikomeje gukaza imyiteguro, ni RBC FC yabanje guhindura byinshi ihereye mu batoza. Banamwana Camarade uyitoza, avuga ko ubuyobozi bwakoze ibyo bwagombaga gukora kugira ngo iyi kipe ibashe kwisubiza ishema.

Uyu mutoza yavuze ko imyiteguro ya bo ikomeje kugenda neza, kandi ko bishimira ko ibyo ubuyobozi bugomba gukora byose bikomeje kuvugwa gukorwa. Yavuze ko igisigaye ari ah’abakinnyi n’abatoza.

Rwandair FC iri mu itsinda rya mbere mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A], hamwe na REG FC, Wasac FC na Immigration FC. Izatangira shampiyona ikina na Immigration FC kuri uyu wa Gatanu.

RBC FC yo iri mu itsinda rya Kabiri hamwe na NISR FC, Rwanda ICT Chamber na RRA FC. Izatangira ikina na NISR FC kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza mukuru wa Rwandair FC, Museveni Robert yahize kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka
Gatabazi Wilson avuga ko Ubuyobozi bwakoze byose bishoboka ngo ikipe yongere igire ijambo
Imyitozo irarimbanyije
Rwandair FC ikorera imyitozo i Ndera
Bamwe mu bakiniye amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, bari muri Rwandair FC
Divin ari mu beza Rwandai FC ifite
Imyitozo irarimbanyije
Banamwana Camarade utoza RBC FC, yavuze ko icyamuzanye ari ukwegukana igikombe cya shampiyona

UMUSEKE.RW