Inteko ishinga amategeko yongeye kuyoborwa n’umugore

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Hon Kazarwa Gertrude ni we watorewe kuba Perezida w'Inteko ishinga Amategeko

Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahiza Minisitiri w’Intebe, yarahije Abadepite na bo bitoramo Perezida w’Inteko ishinga amategeko, ari we Hon Kazarwa Gertrude.

Umuhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko. Depite Nizeyimana Pie ukuriye ishyaka UDPR ni we wabimburiye abandi mu kwiyamamaza.

Agaragaza ko ashoboye amashuri ayafite, afite uburambe n’inararibonye yaboneye muri manda iheruka y’abadepite, akavuga kandi ko akorana neza n’abagore bityo ko Inteko imaze igihe iyobowe n’abagore, na we yayiyobora.

Ku rundi ruhande, Hon Depite Nsengimana Philbert yamamaje Hon Depite Kazarwa Gertrude, avuga ko akwiye gutorwa na buri wese, kuko ntako bisa kuyoborwa n’umugore.

Yavuze ko afite ubushobozi, uburambe n’inararibonye ry’imyaka 8 yabaye Senateri, akanaba muri Komisiyo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kazarwa Gertrude wo mu ishyaka PL, ni we utorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko, atsinze Hon Nizeyimana Pie.

Ba Visi Perezida batowe, ni Sheikh Musa Fazil Harerimana ushinzwe Ubuyobozi n’Imari na Hon Uwineza Beline ushinzwe  amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Hon Fazil Harerimana yamamajwe na Hon Uwamariya Odette wasabye n’abandi bose kumutora, bityo yari wenyine mu matora.

- Advertisement -

Hon Uwineza Beline na we yari wenyine kuri uriya mwanya, akaba yamamajwe na Hon Muhakwa Valens.

Nyuma yo kubona Biro y’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, abatowe bahise barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

UMUSEKE.RW