Kiyovu yatsinze “Derby” y’Umujyi wa Kigali – AMAFOTO

Kiyovu Sports yatsinze As Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda utarabereye igice.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, kuri Kigali Péle Stadium saa Cyenda.

Ku ikubitiro uyu mukino wari uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama, ariko uza gusubikwa bitewe n’uko amakipe yombi atari yakamaze kwandikisha abakinnyi nyuma yo gukomorerwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi bitewe n’ibihano bari barafatiwe nyuma yo gutsindwa n’ababaregaga.

N’ubwo bimeze bityo ariko, n’ubundi bamwe mu bakinnyi aya makipe yasinyishije barimo Emmanuel Okwi wa As Kigali ndetse na Hamissi Cédric ku ruhande rwa Kiyovu Sports ntibigeze bakina uyu mukino.

Ikipe y’Abanyamujyi ni yo yatangiye neza umukino, ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 15 w’umukino, binyuze ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu w’Umurundi, Shaban Hussein ‘Tchabalala’.

Urucaca rwagerageje gukina rushaka uko rwagombora iki gitego, maze mbere y’iminota ibiri gusa ngo bajye kuruhuka Tyisenge Hakim aba ababoneye igitego, maze basubira mu rwambariro banganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka mu bakinnyi babanjemo, maze yongeramo amaraso mashya yari yitezweho kubafasha gushaka igitego cy’intsinzi. Mu bakinnyi bagiye mu kibuga basimbuye harimo Ghislain Armel wanyuze muri Kiyovu Sports mu myaka yatambutse, kuri uku akaba yarasinyiye As Kigali.

Nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye ntibubahire, Urucaca rwongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 76 gitsinzwe na Byiringiro David. Abakinnyi ba As Kigali ntibishimiye icyemezo cy’umusifuzi wemeje iki gitego kuko bavugaga ko cyatsinzwe habanje kubaho kurarira.

Shaban Hussein ‘Tchabalala’ na bagenzi be bafatanya gushakira As Kigali bagerageje gusatira cyane ngo babone igitego na cyane ko hari hongeweho iminota 10 yose ku mukino bitewe n’uko watinjijwe no kwijujutira imisifurire ku ruhande rw’abakinnyi ba As Kigali, ariko umukino urangira Kiyovu Sports ari yo icyuye amanota atatu.

- Advertisement -

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona, AS Kigali izaba yakiriye Musanze FC ku wa 26 Kanama mu gihe Kiyovu Sports yo izasura Police FC ku wa 19 Nzeri 2024.

Ubwo Tuyisenge Hakim yari amaze gutsinda igitego cyo kwishyura
Hussein Shaban yatangiye kubona izamu
Ndizeye Eric yitwaye neza mu bwugarizi
Nzeyurwanda Djihad yafashije Kiyovu Sports
Mbonyingabo Regis
Uyu mukino uba urimo guhangana
Ibyishimo nyuma yo gutsinda igitego cya Mbere
11 Kiyovu Sports yabanjemo
11 ba AS Kigali
Ndizeye yitwaye neza mu bwugarizi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW