Minisiteri ya Siporo yabonye Minisitiri mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Paul Kagame yagize Nyirishema Richard Minisitiri wa Siporo mushya, wasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Iri tangazo rishyiraho abagize Guverinoma nshya ryaturutse mu Biro bya Minisiteri w’Intebe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024.

Ku rutonde rw’Abaminisitiri 21n’Abanyamabanga ba Leta icyenda bashyizweho ruriho na Minisiteri wa Siporo wabaye Nyirishema Richard.

Nyirishema Richard yari asanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) kuva mu 2016 ndetse yongera gutorerwa uyu mwanya muri manda yakurikiyeho, guhera mu Ukuboza 2020.

Nyirishema asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wahawe izi nshingano mu Ugushyingo 2019. Minisitiri wa Siporo ucyuye igihe, nta wundi mwanya yigeze ahabwa muri Guverinoma.

Iyi Guverinoma nshya igshyizweho nyuma y’iminsi itandatu Perezida Paul Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.

Nyirishema Richard yagizwe Minisitiri wa Siporo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW