MONUSCO igiye gufasha byeruye SADC mu guhashya M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo za UN ziri muri Congo

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zemerewe guha ubufasha bwose iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri n’Inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, uha uburenganzira MONUSCO bwo gutera inkunga y’ibikorwa n’ibikoresho ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC.

Ni icyifuzo cyatanzwe n’Ubufaransa n’Ubushinwa cyemejwe n’abanyamuryango 15 b’Inama bose.

Gusa muri Mutarama, ibi byari byahishuwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe amahoro, Jean Pierre Lacroix, ubwo yari mu ruzinduko muri RDC.

Icyo gihe yagize ati “Mu mwanzuro wayo wa 2717, akanama k’umutekano gafite MONUSCO mu nshingano kazasuzuma uburyo bwo gufasha SADC mu bikoresho n’ibikorwa. Ni ko kazafata icyemezo ku miterere y’ubu bufasha.”

Umwanzuro wa LONI wo ku wa 06 Kanama, uvuga ko MONUSCO igomba gufasha SAMIDRC yarushijwe imbaraga na AFC/M23, dore ko ikomeje kuyambura imodoka z’intambara n’imbunda nini ku manywa y’ihangu.

LONU yanzuye ko MONUSCO na SAMIDRC bagomba gusangira amakuru, guteza imbere imikoranire n’ubufasha bwa tekiniki.

Hanzuwe kandi ko SAMIDRC izajya ikoresha ibikoresho by’ingabo za MONUSCO byaba ngombwa igahabwa umusada.

Iyi mikoranire ya MONUSCO n’Ingabo za SADC nta kabuza irashimangira ko LONI yahuje ibiganza n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo n’indi isanzwe ikorana na FRDC.

- Advertisement -

Ingabo za SADC zoherejwe muri Congo zigizwe n’abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, bageze muri kiriya gihugu mu Ukuboza 2023.

Izi ngabo zoherejwe guhangana n’inyeshyamba za M23, kuva zakandagira ku butaka bwa Congo, zikinagizwa umunsi ku wundi n’abarwanyi ba AFC/M23.

N’ubwo ingabo za MONUSCO zigiye gukorana na SADC, bamwe mu banyekongo ntibazifitiye ikizere. Ahubwo bazishinja kuba ziri mu baha inkunga inyeshyamba za M23.

Imiryango itabogamiye kuri leta na za sosiyete sivile ikorera mu ntara ya Kivu ya ruguru ikunze gusaba Leta gusesa amasezerano na MONUSCO ahubwo FARDC ikarwanya M23, cyane ko biri mu nshingano zabo z’ibanze.

Hari abavuga ko kuba MONUSCO igiye gufasha SADC, FARDC, FDLR, Abarundi na Wazalendo muri iyi ntambara ari ugushyira mu kaga abaturage.

Kimwe n’izindi ngabo z’amahanga ziri muri Kongo, iza MONUSCO nazo zakomeje gushinjwa n’abaturage kuba ntacyo zabamariye mu kugaruka ituze n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Umutwe wa M23 ntuhwema kuvuga ko wifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo intambara irangire mu mahoro, wongeraho ko uzabagabaho ibitero wese, uzamurwanya nta kujenjeka mu rwego rwo kurinda abaturage.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW