Mu bizamini bya Leta abakobwa bitwaye neza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hatangajwe ibyavuye mu bizami bya leta

Minisiteri y’Uburezi  yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024, ivuga ko abakobwa barushije abahungu.

 Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024,aho cyabereye  ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange abakoze ibizamini biyongereye muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ikizamini cya Leta mu mashuri abanza  ni 203 098 bakaba bariyongereyeho 15  ugereranyije n’umwaka w’amashuri ushize.

Abanyeshuri bakoze ibizamini  bisoza icyo cyiciro ni 202, 021, abakosowe neza bari 201, 955, abashoboye gutsinda muri bo ni 195,463 bangana na 96.8% by’abanyeshuri bakoze bagakosorwa neza.

Amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri agaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%.

Mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%

Abanyeshuri 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, aho abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.

- Advertisement -

Minisitiri Twagirayezu avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga zihariye kuri amwe mu masomo.

Ati “ Biragaragara ko hagikenewe imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa cyane cyane mu masomo y’imbare ndetse n’icyongereza.”

Minisitiri w’uburezi avuga ko abanyeshuri bakoze neza bazimuka , bakazahabwa ibigo bagomba kujyamo kandi nta muyobozi w’ikigo utanga umwanya ahubwo gitangwa na NESA.

Yavuze ko ko umubyeyi utazanyurwa naho umwana we yashyizwe, agomba kubigaragariza iyi Minisiteri.

Iyi Minisiteri ivuga ko abazajya mu bigo byatoranyijwe biga babamo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ari 14957.  Ni mu gihe abashyizwe mu mashuri adacumbikira ari abanyeshuri 180.425.

Abo mu mwaka wa kane baziga bacumbikirwa ni  65 159. Ni mu gihe abandi batazacumbikirwa ari  71.893.

Muri abo 52.8% ni abo mu burezi bw’Ibanze Rusange, 40.5% ni abazajya mu mashuri ya Tekiniki , naho abo mu bigo Nderabarezi  bose bazaba bacumbikirwa ari 4.7%.

Igiraneza Lucky Fabrice niwe wahize abandi mu mashuri abanza akaba yigaga muri Pioneer School, uwa kabiri yabaye Igeno Alliance Pacifique wigaga mu Irerero Academy Kamonyi, uwa gatatu aba Ikirezi Remezo Benita wa Ecole Autonome de Butare.

Ni mu gihe Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta.

Minisitiri Twagirayezu yasabye abayobozi b’ibigo kudatanga umwanya ahubwo ugatangwa n’ababishinzwe
Ababyeyi n’abanyeshuri bahize abandi bari baje kumva ibyavuye mu bizami
Abatsinze neza mu bizami bashimwe , bahabwa mudasobwa
Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta

UMUSEKE.RW