Nyanza: Umugore  akurikiranweho kwica umugabo we

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Mu karere ka Nyanza Umugore akurikiranweho kwica umugabo we bapfa amakimbirane yo mu rugo.

Byabaye ku wa 30 Nyakanga 2024,bibera  mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Cyerezo  mu Mudugudu Kamabuye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa NDAGIJIMANA Jacques w’imyaka  25 yishwe, bikekwa ko yatemwe mu mutwe n’umugore we BYUKUSENGE NYIRAMANA Aline w’imyaka 24 afatanyije na Icyimpaye Nyirahabimana na Harerimana Jean D’Amour .

Bariya bombi uko ari babiri bakekwa , ni abo mu rugo rw’umugabo witwa KARANGWA Cassien,  aho umugore wa nyakwigendera  yari yahungiye kubera amakimbirane yo mu muryango.

Ubwo  nyakwigendera yari aje gucyura umugore we wari wahukaniye mu rugo rw’abandi, yazanye umuhoro birangira awutemeshejwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo ariko ntibyadushobokeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerezo, Ntakirutimana Abdou, ubwo umunyamakuru yari amubajije kuri iki kibazo , yahisemo guceceka umwanya, aza gukuraho telefoni.

Abakekwa bafungiiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza