Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi, ni mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ni itangazo rigaragaza ko abayobozi Umukuru w’igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Impinduka zikomeye zakozwe muri Minisiteri zimwe na zimwe ndetse no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Zimwe muri izo mpinduka ni nk’aho Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki 30 Nyakanga 2022.

Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari kuri uwo mwanya kuva tariki 04 Ugushyingo 2019.

Ku wa 13 Kanama 2024 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.

Abaminisitiri na Minisiteri bahawe

Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature

- Advertisement -

Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta

Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi

Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije

Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi

Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo

Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta

Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta

Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo

Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi

Dr. Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asimbuye Dr Usta Kaitesi.

Perezida Paul Kagame

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW