Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, yashyizeho Abajyanama Batandatu bo mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali .
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bivuga ko mu bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu harimo na Samuel Dusengiyumva usanzwe ayoboye Umujyi wa Kigali.
Abandi ni Fulgence Dusabimana, Flavia Gwiza,Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.
Aba bagiyeho mu gihe Ku wa 16 Kanama uyu mwaka, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), batangaje ko amatora y’Abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi asubitswe.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavugaga ko yasubitse aya matora kugira ngo Abajyanama bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bo babanze baboneke.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubusanzwe igizwe n’Abajyanama 11, barimo abatorwa mu turere dutatu tugize uyu Mujyi, hamwe n’abagenwa na Perezida wa Repubulika.
Gusa Itegeko ryemerera Umukuru w’igihugu gushyiraho Abajyanama Batanu ariko rikanagena ko ashobora kubongera cyangwa akagabanya.
Umubare w’Abajyanama Perezida yashyizeho uzaba ungana n’Umubare w’Abazatorwa mu turere tuwugize.
Iyo bamaze kuzura umubare bahita bitoramo Biro nyobozi y’Inama Njyanama hamwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe na Mayor na ba Visi Mayor babiri.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW