Seninga Innocent yabonye akazi muri Djibouti

Ikipe ya Gendermerie FC yo mu gihugu cya Djibouti, yahaye akazi umutoza, Seninga Innocent.

Ni amakuru yamenyemanye ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, ubwo iyi kipe yatangazaga ko yabonye umutoza mushya.

Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko yakongerwa bitewe n’aho yayigeza.

Ni umutoza w’umuhanga waciye mu makipe arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Sunrise FC ndetse n’ikipe y’Igihugu ubwo yari yungirije.

Seninga kandi asanzwe ari umwarimu w’abatoza (instructor).

Seninga Innocent ni umutoza mushya we Gendermerie FC
Yavuye mu Rwanda ku wa Gatanu w’ejo hashize
Yanabaye umutoza mu kipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW