Startimes na RPL bashyize igorora abakunzi ba ruhago mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Sosiyete ikora ubucuruzi biciye mu mashusho, Startimes, ifatanyije na Rwanda Premier League ishinzwe shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, bagiye kongera uburyo bwo gukurikirana shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu Bagabo.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ni bwo Startimes yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Premier League, agomba kumara imyaka itanu. Ni amasezerano afite agaciro ka miliyari 1.2 Frw.

Muri aya masezerano, harimo ko iyi Sosiyete igomba kuba ari yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi shampiyona biciye kuri sheni yitwa “Magic Sports” iba kuri Dekoderi ya Startimes gusa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, Startimes yavuze ko uyu mwaka w’imikino 2024-25 ifatanyije na Rwanda Premier League, biteguye gufasha abakunzi ba ruhago mu Rwanda kuzareba iyi shampiyona mu buryo bwose bushoboka.

Eng. Niyitanga Désire wari uhagarariye RPL, yavuze ko bakomeje ibiganiro n’amakipe kugira ngo uyu mwaka hazifashishwe imbuga nkoranyambaga za yo mu kujya herekanwa imikino yose yabaye hanyuma abakunzi ba ruhago bagahitamo kureba uwo bashaka.

Niyitanga yakomeje avuga ko ibiganiro bigeze heza ku buryo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bazabasha kujya bareba imikino hafi ya yose yabaye mu Gihugu kandi mu buryo butabagoye.

Kugira ngo urebe sheni ya Magic Sports, bisaba ko umufatabuguzi ufite Dekoderi ya Startimes aba yaguze ifatabuguzi ry’ibihumbi 12 Frw ku kwezi [Unique] cyangwa akishyura ibihumbi 4.5 Frw ku cyumweru. Iri fatabuguzi ririmo n’andi masheni y’imikino nka Sports Premium, World Football, Sports Arena n’izindi.

Dekoderi ya Startimes inerekana shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi nka La Liga yo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, Saudi League yo muri Arabie Saoudité, Carabao Cup n’indi mikino ikomeye.

Startimes yijeje abakunzi ba ruhago mu Rwanda kuzaryoherwa muri uyu mwaka
Benitha Ushinzwe Itumanaho muri Startimes, yasobanuye gahunda zose zigenewe abafatabuguzi ba bo
Rwanda Premier League yateguje abakunzi ba ruhago kuzabereka imikino yose ya shampiyona

UMUSEKE.RW

- Advertisement -