Umunyarwandakazi yatorokeye mu mikino Parelempike

Umwe mu bakinnyi bajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore bakina Volleyball y’abafite Ubumuga (Sitting Volleyball) mu mikino Parelempike mu Bufaransa, yaburiwe irengero.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo RFI, ouest-france n’ibindi, avuga ko guhera tariki ya 20 Kanama 2024, habuze umwe mu bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball y’Abagore.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa/mugore utatangajwe amazina, yabuze Saa moya z’ijoro ubwo bari muri Restaurant mu Mujyi wa Paris.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, ni bwo inzego z’Ubutabera n’iz’Umutekano mu Bufaransa, zemeje ko hatangiye iperereza ryo gushaka uyu Munyarwanda wari waje mu mikino Paralempike.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, yamaze kumenyeshwa aya makuru n’inzego bireba. UMUSEKE wifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC), ariko yaba Umunyamabanga Mukuru, Dr Mutangana Dieudonné na Perezida, Murema Jean Baptiste, bose baryumyeho.

Mu bakinnyi bandi bajyanye n’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, harimo Niyibizi Emmanuel ugomba gusiganwa ku maguru muri metero 1500.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2024, ni bwo hatangira imikino Paralempike. Saa sita z’amanywa, u Rwanda rurakina Brésil ihabwa amahirwe muri iri tsinda.

U Rwanda ruri kumwe na Brésil, Canada na Slovenia mu itsinda rya Kabiri.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imikino Paralempike y’uyu mwaka, Abanyarwanda ni uku baserutse bambaye
Bari bakenyeye
Umwe mu bajyanye n’iyo kipe yagiye adakoze icyamujyanye

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW