Abatoza umukino wa Boccia bongerewe ubumenyi – AMAFOTO

Biciye mu bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana [Unicef] ndetse na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], abatoza ndetse n’abafashamyumvire b’umukino wa Boccia ukinwa n’Abafite Ubumuga bukomatanyije (bwo mu mutwe n’ubw’ingingo), bahawe amahugurwa.

Ni abatoza 15 baturutse mu Turere twa Huye na Bugesera. Bahawe amahugurwa yo kubafasha kubongerera ubumenyi ku mukino wa Boccia n’uburyo bakwiye gukoresha mu gihe bari gutoza abakinnyi bawukina, cyane ko baba bafite Ubumuga bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, yavuze ko hari byinshi byo kwishimira kuva uyu mukino wagera mu Rwanda mu 2016, cyane ko byibura abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe basigaye bafite shampiyona bakina kandi binabafasha kuva mu bwigunge.

Gusa uyu muyobozi yakomeje avuga bagifite imbogamizi ndetse n’urugendo rurerure rwo guhindura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bataraha agaciro gakwiye abana bafite ubu bumuga.

Zimwe mu mbogamizi zikiri muri uyu mukino, ni uko abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe badahabwa uburenganzira busesuye bwo gukina na bagenzi ba bo. Ikirenze kuri ibyo kandi, bamwe baracyafite imyumvire y’uko abana bafite ubu bumuga baba ari abasazi nyamara bihabanye n’ukuri.

Umwe mu batoza n’abafashamyumvire bahuguwe, Niyokwizerwa Japhet waturutse mu Karere ka Huye, avuga ko aya mahugurwa yari akenewe kuko bizabafasha guhindura imyumvire ku bandi batumaga aba bana bahezwa mu mikino itandukanye irimo n’uwa Boccia.

Japhet yakomeje avuga ko uyu mukino ushobora no kuwifashisha uvura aba bana kuko usanga ingingo za bo zitarimo intege zihagije kandi bizabafasha no gukangura ubwonko bw’aba bana.

Yasoje asaba Abanyarwanda muri rusange, kudaheza aba bana kuko mu gihe cyose bakwitabwaho, bazavamo abantu bakomeye kuko na bo uretse ubwo burwayi baba bafite ariko bashobora kwiteza imbere.

Umukino wa Boccia ukinwa gute?

- Advertisement -

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.

Shampiyona ya Boccia y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, izatangira tariki ya 6 Ukwakira 2024, izasozwe mu Ukuboza uyu mwaka. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera kuri 230 barenga bemerewe gukina uyu mukino.

Hahuguwe abatoza 15
Harimo abagabo n’Abagore
Bongerewe ubumenyi mbere y’itangira rya shampiyona
Umutoza, JMV yakurikiye aya mahugurwa
Abatoza b’abagore, bakurikiye bitonze aya mahugurwa
Buri umwe yabaga akurikira yitonze
Buri wese yari afite inyota yongererwa ubumenyi muri uyu mukino
Japhet w’i Huye yiyemeje guhindura imyumvire y’ababyeyi badatuma abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe bajya gukina n’abandi
Sekarema Jean Paul uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, ahamya ko hari byinshi byo kwishimira muri uyu mukino

UMUSEKE.RW