Amashirakinyoma ku mpamvu Bukasa atari mu kazi

Nyuma y’uko hakomeje kwibazwa impamvu umutoza mukuru wa AS Kigali, Guy Bukasa atari mu kazi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatanze umucyo kuri iki kibazo gikomeje kwibazwa.

Mu kwezi gushize, ni bwo Guy Bukasa utoza AS Kigali, yerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari agiye mu kipe y’Igihugu yari mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

Kuva uyu mutoza yagenda, ntiyigeze agaruka mu kazi k’abanya-Mujyi n’ubwo iyo mikino Les Léopards yakinaga yari yarangiye. Hahise hatangira kwibazwa impamvu uyu mugabo atagaruka mu kazi ariko ubuyobozi bwabishyizeho umucyo.

Aganira na UMUSEKE, Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiyimana Joseph, yavuze ko Guy Bukasa kuba atari mu kazi bizwi n’ubuyobozi ndetse bwamuhaye uruhushya kubera inshingano z’ikipe y’Igihugu nkuru n’iy’ingimbi zitarengeje imyaka 20.

Ati “Ari mu kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu muyobozi abajijwe igihe uyu mutoza azagarukira mu kazi, yasubije ko bizaterwa n’aho ikipe y’Igihugu y’ingimbi ya DRC, izagarukira.

Ati “Bizaterwa n’aho ikipe ye izaviramo. Igeze ku mukino wa nyuma, yazaza tariki ya 5 Ukwakira kuko umukino wa nyuma ni tariki ya 4 Ukwakira.”

Ingimbizi za DRC, ziri gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka utaha wa 2025. Umukino ubanza izi ngimbi zatsinzwe na Congo Brazzaville igitego 1-0.

Guy Bukasa ari muri Staff y’ikipe y’Igihugu y’ingimbi ya DRC
Bukasa ari mu kazi k’Igihugu cye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -