APR FC yatsikiriye i Rubavu – AMAFOTO

APR FC yatangiye Shampiyona itsikirira i Rubavu mu mukino w’Umunsi wa Gatanu yanganyijemo na Etincelles FC 0-0, umukino wa Police FC na Vision FC usubikwa utarangiye bitewe n’imvura nyinshi.

Umukino Etincelles FC yari yakiriyemo APR FC wabaye kuri iki Cyumweru, kuri Stade Umuganda saa Cyenda z’igicamunsi.

Ni wo mukino wa mbere Ikipe y’Ingabo yari ikinnye muri shampiyona, nyuma gusezererwa na Pyramids FC mu mikino Nyafurika.

Ku rundi ruhande, abakinnyi b’ikipe ya Etincelles FC bari babanje guhagarika imyitozo ho iminsi itatu mu cyumweru cy’umukino, bitewe n’ibirarane by’imishahara bishyuzaga. Icyakora baje gusubukura imyitozo nyuma yo kuganira n’Akarere ka Rubavu, kakabizeza kubakemurira ibibazo byabo mu minsi mike.

Etincelles FC ni yo yatangiye neza umukino isatira cyane APR FC, aho ku munota wa 18 w’umukino yari ifunguye amazamu kuri koruneri bari bateye neza, Ismaila Molo ateye umupira n’umutwe ugarurwa n’umutambiko.

APR FC na yo yanyuzagamo ikarema uburyo bw’ibitego, ahanini bikozwe na Yussif Dauda, ariko kubona izamu bikaba ikibazo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe  yombi adashoboye guhagurutsa abakunzi bayo, n’ubwo Etincelles yabonyemo koruneri nyinshi.

Umutoza Darko Novic yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Niyibizi Ramadhan na Taddeo Lwanga bakorerwa mu ngata na Richmond Lamptey ndetse na Kwitonda Alain ‘Bacca’, mu gihe nyuma y’aho gato Lamine Bah utahiriwe kuri uyu munsi na we yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.

Izi mpinduka zatumye APR FC itangira kurusha cyane Etincelles FC binyuze mu buryo bw’ibitego bwaremwaga n’abarimo Lamptey, ari ko Victor Mbaoma akananirwa gukora akazi ke neza.

- Advertisement -

Nyuma yo guhusha byinshi, Victor Mbaoma yahaye umwanya Mamadou Sy, Yussif Dauda na we asimburwa na Johnson Nwobodo Chidiebere.

Uko iminota y’umukino yagendaga yegereza umusozo ni ko APR FC yadohokaga mu gusatira, kugeza ubwo abakunzi bayo bashidutse umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

APR FC ikomeje kugorwa cyane no gukura intsinzi kuri Etincelles mu gihe bakiniye i Rubavu, kuko kuva mu 2020 yahatsindiye rimwe gusa.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Amagaju yatsindiye Kiyovu Sports i Kigali ibitego 2-0, mu gihe umukino wa Police FC na Vision FC wakurikiyeho saa Cyenda waje guhagarara ukinwe iminota 45 y’igice cya mbere gusa, bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bya Kigali, birimo na Nyamirambo, aho bakiniraga.

Amabwiriza y’Urwego Rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) avuga ko “Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, usubirwamo wose kuri icyo kibuga kandi ukayoborwa n’abari bawuyoboye mu gihe kitarenze amasaha 24.”

N’ubwo umukino wayo utarangiye, Police FC ni yo ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 10, inganya na Gorilla FC ndetse na As Kigali zo zimaze gukina imikino itanu.

Ikipe ya Rayon Sports  ni iya kane n’amanota umunani mu mikino ine imaze gukina, mu gihe APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere, ibanziriza Vision FC ya nyuma, aho zombi zinganya inota rimwe.

Ikipe ya APR FC yatunguwe na Etincelles FC, banganya 0-0
Etincelles FC ikomeje kugorera amakipe akomeye kuri Stade Umuganda
Abakinnyi ba Etincelles FC bagoye APR FC
Yunussu Nshimiyimana ubwo yari ahanganiye umupira na rutahizamu wa Etincelles FC
Taddeo Lwanga yatanze byose ariko byanze
Guhangana byo byari ku rundi rwego
Akazi kari kenshi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW