Basketball: APR WBBC yegukanye Rwanda Cup – AMAFOTO

Ikipe ya APR Women Basketball Club, yatsinze REG Women Basketball Club amanota 72-59, ihita yegukana igikombe cya Rwanda Cup 2024.

Umukino wa nyuma wa Rwanda Cup y’uyu  mwaka mu Bagore, wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, ubera muri BK Arena. Abakunzi ba Basket nk’ibisanzwe, bari benshi, cyane ko hari hanategerejwe kumenya ikipe itsinda umukino wa Gatanu wa kamarampaka mu Bagabo hagati ya Patriots BBC na APR BBC.

Ikipe ya APR WBBC yabaye nziza mu duce tubiri twa mbere ari na two twayihesheje iki gikombe. Agace ka mbere yagatsinze ku manota 28-9, aka kabiri igatsinda ku manota 22-12, aka gatatu iragatsindwa ku manota 14-25 mu gihe aka kane na ko yagatsinzwe ku manota 12-13.

Gutsinda uduce tubiri twa mbere kandi ku manota menshi, byatumye APR WBBC yegukana Rwanda Cup 2024 nyuma yo gutsinda REG WBBC amanota 72-59.

Ikipe y’Ingabo mu Bagore, ni yo yegukanye Rwanda Cup 2024
Byari ibyishimo ku mutoza, Mushumba Charles
Ni umukino APR WBBC yayoboye uduce tubiri twa mbere
REG WBBC yanyujijemo itsinda uduce tubiri twa nyuma ariko byasaga n’ibyayirangiranye
APR ntiyagowe n’uyu mukino
Abeza ba APR WBBC bagerageje kuyifasha
Inkumi za Mushumba zamwumviye
Sandra Kantore (Dumi), yongeye kwiyereka abakunzi ba Basket
REG n’ubwo yatsinzwe, yerekanye ko ubutaha itazabyemera
REG WBBC yanyuzagamo igatanga ubutumwa
N’ubwo batanze byinshi ariko ntibyari bihagije
Guhangana ko kwari muri uyu mukino
Muri BK Arena ni uku byari bimeze
Abakunzi b’iyi mukino bo baba baryohewe
APR WBBC yongeye kwisubiza ikuzo
REG WBBC yagize ijoro ribi
Mushumba yatangaga inama kenshi ku bakinnyi be

 

UMUSEKE.RW