Bwanakweli Emmanuel yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Umunyezamu waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Zambia, Bwanakweli Emmanuel, yatangaje ko we n’umukunzi we, Nikuze Alice bazakora ubukwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nyuma yo kumara igihe bari mu munyenga w’urukundo, Bwanakweli Emmanuel na Nikuze Alice, basohoye ubutumire bugaragaza ko bazakora ubukwe tariki ya 11 Ugushyingo 2024.

Uyu munyezamu azwi mu makipe nka Gicumbi FC, Police FC, Kiyovu Sports ndetse na Sunrise FC. Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe arimo City of Lusaka yo muri Zambia.

Bwanakweli Emmanuel yasohoye ubutumire bw’ubukwe bwe na Nikuze Alice
Yaciye muri Kiyovu Sports
Yaciye no muri Police Fc
Yakiniye City of Lusaka yo muri Zambia
Bwanakweli agiye gukora ubukwe

UMUSEKE.RW