Forever na Bugesera z’Abagore zatangiye kwitegura shampiyona

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25, ikipe ya Bugesera Women Football Club yatsinze Forever Women Football Club ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wo gutegura shampiyona y’uyu mwaka.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, ubera ku kibuga cya Mbyo guhera Saa munani z’amanywa. Abarimo Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyankaka Ancille, umuyobozi wa Bugesera WFC n’uwa Forever WFC, Hon Mukanoheri Saidat, barebye uyu mukino.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza umubano, ikipe ya Bugesera WFC yageneye Forever WFC impano y’umupira umwe wo gukina, ndetse bayiha ikaze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere bagiye gukina ku nshuro ya bo ya mbere.

Komiseri Munyankaka Ancille, yashimiye abayobozi b’amakipe yombi yateguye uyu mukino wa gicuti, cyane ko muri ruhago y’abagore mu Rwanda ari ubwa mbere bibayeho ko amakipe y’abagore akina umukino wa gicuti bitegura shampiyona.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bakangurira amakipe y’abagore kurushaho kwitegura neza, akina imikino ya gicuti yo kureba urwego agezeho yitegura umwaka w’imikino 2024-25.

Bugesera WFC na Forever WFC, zizakina undi mukino wa gicuti tariki ya 21 Nzeri 2024, mbere y’uko atangira shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Ikipe zombi zatangiye kwitegura umwaka w’imikino 2024-25
Forever WFC yahawe ikaze mu Cyiciro cya Mbere
Forever WFC izakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere
Bugesera WFC yatangiye gutegura shampiyona
Komiseri, Munyankaka Ancille yishimiye uko amakipe y’Abagore akomeje gukura
Abayobozi b’amakipe yombi bari baje gushyigikira aba bakobwa

UMUSEKE.RW