Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rishyira amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Mu myitozo yabaye ku wa Kane, tariki 12 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ni bwo Gen. Mubarakh Muganga usanzwe ari n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC yaganirije abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe yitegura kwakira Pyramids FC yo mu Misiri.

Uyu muyobozi yabasabye gukora iyo bwabaga bakabona intsinzi kuko gutsinda ari yo ntego ya APR FC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yaherukaga gusura iyi kipe mbere gato y’umukino wo kwishyura APR FC yasezereyemo Azam FC yo muri Tanzania, iyitsindiye kuri Stade Amahoro ibitego 2-0. Icyo gihe yari ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen. Vincent Nyakarundi.

Mu kiganiro Umutoza Mukuru wa APR FC, Darko Novic yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, yatangaje ko kuba basuwe n’Umugaba w’Ingabo hari imbaraga zikomeye byabongereye, bityo bizatuma bongera kwitwara neza nk’uko babigenje ubwo yabasuraga kuri Azam FC.

Agaruka ku mukino nyirizina, Umutoza Darko yavuze ko Pyramids ari ikipe ikomeye kuko imaranye igihe idahindagurika cyane, na cyane ko mu bakinnyi batsinze APR FC ibitego 6-1 atari benshi bahindutsemo.

N’ubwo bimeze bityo ariko, yavuze ko ibyo bitabakanga kuko mu mupira w’amaguru buri wese yatsinda undi.

Ati “Mu mupira w’amaguru buri kimwe kirashoboka. Muri basketball ikipe yoroshye ntiyatsinza ikipe ikomeye. Nk’uko nabivuze, muri ruhago buri kimwe kirashoboka, nituramuka twigiriye icyizere kandi tugategura umukino mu buryo bumwe, tuzareba uko bizagenda nyuma.”

Iki cyizere cyo gutsinda Pyramids agihuriyeho na Kapiteni w’ikipe, Niyomugabo Claude uvuga ko amayeri amakipe y’Abarabu akoresha bayatahuye. Ati “Amakipe y’Abarabu aza inaha ukabona ntabwo ashaka gukina, ariko bagera iwabo bigahinduka. Baba bateguye ahantu hose.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Umupira w’amaguru waramenyekanye. Uburyo bwose bazajya bakoresha yaba mu kibuga no hanze, natwe turiteguye kandi tuzitwara neza nk’ibisanzwe. Intego yacu ni iyo gutsindira hano tutinjijwe igitego kugira ngo tuzajye mu mukino wo kwishyura dutekanye.”

Yaba Umutoza Darko Novic na Kapiteni Niyomugabo Claude, bombi basabye abafana kuzaza kubatera ingabo mu bitugu ku bwinshi kuko na bo batazabatenguha.

Umukino Nyamukandagira izakiramo Pyramids FC uzaba ku wa Gatandatu, tariki 14 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Gen Mubarakh Muganga ubwo yasuhuzaga umutoza mukuru wa APR FC
Yabibukije ko muri ruhago nta kidashoboka
Ubwo Gen Mubarakh yajyaga kuganiriza abakinnyi ba APR FC
Yabahaye ibiganiro bibibutsa ko nta kidashoboka muri ruhago

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *