Hasojwe “Nkuriza Kickstart Tournament 2024” – AMAFOTO

Ubwo hasozwaga irushanwa ryiswe “Nkuriza Kickstart Tournament 2024” ryahuzaga abana batarengeje imyaka 13 bo mu Karere ka Bugesera, Irerero rya Impact Blue Football Center, ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Urungano Football Center.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo kuri Stade ya Bugesera hasorejwe irushanwa rya “Nkuriza Kickstart Tournament 2024” ryari ryahuje amarerero 16 ya ruhago yo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Nkuriza Suaibu usanzwe warashinze Irerero ryitwa Generation to come ribamo abana biganjemo abafite imyaka 13 gusubiza hasi [U13]. Ryari rimaze amezi abiri rikinirwa mu Karere ka Bugesera.

Irerero rya Impact Blue FTC, ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Urungano FTC ibitego 6-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera. Irerero rya Love for Hope, ni ryo ryegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Generation to come ibitego 2-1.

Nkuriza Suaibu watangije iri rushanwa ndetse akanaritera inkunga, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kuritangiza, kwari ukugira ngo abana babashe kubona aho bidagadurira ariko bakina umupira w’amaguru ndetse banabasha kugaragaza impano bafite yo gukina ruhago.

Nkuriza yakomeje avuga ko abana baba bakwiye gushakirwa imikino myinshi kugira ngo babashe gutinyuka bakiri bato, kandi babashe kwerekana ibibarimo hagamijwe kubafasha kubibyaza umusaruro. Yakomeje avuga ko umwaka utaha iri rushanwa rizakinirwa mu Gihugu hose.

Shaban Muhamed wari uhagarariye abatoza bafashije abana muri iri rushanwa, nawe avuga ko ryerekanye ko u Rwanda rufite abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ahubwo ko habura kubakurikirana bagafashwa kuzibyaza umusaruro.

Shaban utoza Skyline ikina mu cyiciro cya gatatu, avuga ko mu gihe haba hatabayeho kubakira umupira w’amaguru ku bakiri bato, nta terambere riteze kuzaboneka mu Gihugu cy’u Rwanda.

Hahambwe abana bitwaye neza, uwatsinze ibitego byinshi, umunyezamu mwiza, umwana ukiri muto, umusifuzi w’irushanwa, umukinnyi w’umukino ndetse n’umukinnyi w’irushanwa. Hahembwe kandi umutoza w’irushanwa ariko kandi hanahembwa abatoza bose babashije kuzana amarerero batoza muri iri rushanwa.

- Advertisement -

Uretse aba kandi, buri rerero ryahawe umupira umwe wo gukina. Hashimiwe kandi umuyobozi wa Generation to come ku bwo kuba hafi y’iri rushanwa kuva ritangiye kugeza risojwe.

Generation to come yatahanye umwanya wa Kane
Mugisha ni we watsinze ibitego byinshi (16)
Shaban ahamya ko abana b’Abanyarwanda bafite impano yo gukina ruhago ahubwo bakwiye gukurikiranwa
Love for Hope yabaye iya gatatu
Impact Blue FTC ni yo yegukanye irushanwa rya “Nkuriza Kickstart Tournament 2024”
Amarerero 16 ni yo yitabiriye irushanwa
Nkuriza Suaibu yabaye hafi cyane y’aba bana
Ibihembo byatanzwe
Abatoza babanzaga gusuhuza abana

UMUSEKE.RW