I Gatsibo hatangijwe Irerero ry’Umupira w’Amaguru

Nyuma yo kuba mu Karere ka Gatsibo haraturutse abakinnyi benshi batanze umusanzu kuri ruhago y’u Rwanda, ubu hatangirijwe Irerero rya Ruhago ryiswe “Gatsibo Football Center” ritegerejweho kongera gutunga u Rwanda mu bijyanye n’Iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, ni bwo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, hatangirijwe ku mugaragaro Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryiswe “Gatsibo Football Center”, rizaba ririmo abana bari bafite imyaka itandatu kugeza kuri 16. Ni Irerero ryashinzwe n’umunyamakuru wa Isango Star mu gice cy’imikino, Ishimwe Olivier uzwi nka “Demba Ba.”

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri rerero, abana bagera kuri 70 baherekejwe n’ababyeyi ba bo, ni bo babashije kwitabira uyu muhango. Aba bana bakinnye hagati ya bo, ndetse ababashije kwitwara neza bahabwa ibihembo.

Asobanura impamvu yo gushinga iri rerero, Ishimwe Olivier yavuze ko Gatsibo FTC igomba kuzagaburira Igihugu cyose, cyane ko Akarere ka Gatsibo kamye gatanga abakinnyi batanze ndetse bagitanga umusanzu wa bo kuri ruhago y’u Rwanda.

Demba Ba yakomeje avuga ko nyuma yo kuba abarimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco n’abandi, bahavuye, nta barumuna ba bo bari bahasize bo kuzabakorera mu ngata mu gihe bo bazaba baramaze kugera ku rwego rw’abakina nk’ababigize umwuga.

Uyu muyobozi wa GFC, yakomeje avuga ko yizeye ko abana 70 batangije iri rerero, umubare munini ari wo uzatanga umusaruro ariko kandi ko yizeye ubufatanye bw’ababyeyi bo muri aka Karere kuko basanzwe bumva ibintu by’umupira w’amaguru.

Akarere ka Gatsibo, kazwiho gutanga abakinnyi beza, cyane ko uretse Djabel na Ruboneka, na Hoziyana Kenndy, Ishimwe Fiston n’abandi, bose bavuka muri aka Karere ndetse ari na ho batangiriye gukina bakiri bato.

Ishimwe Olivier yasobanuye impamvu yo gushinga Gatsibo FTC
Wari umwanya mwiza wo gusabana n’uru rubyiruko rw’i Gatsibo
Ni Irerero ryatangiranye abana 70
Impano zo si izo gushidikanyaho muri Gatsibo
Berekanye ko hakiri abandi ba Djabel na ba Roboneka
Abana bishimiye kubona abanyamakuru batandukanye
Ntawe utashyigikira iki gikorwa
Ni abana berekanye ko nibitabwaho bazavamo abakinnyi beza
Kandi baracyari bato

UMUSEKE.RW