Karisa Rashid yatangiye akazi muri Kiyovu Sports

Nyuma yo kudakomezanya na Rayon Sports, Karisa Rashid yasinyiye Kiyovu Sports ndetse ahita atangira imyitozo muri iyi kipe yo ku Mumena.

mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutegura umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, inakomeje kongera imbaraga mu buryo butandukanye. Iyi kipe yamaze kongera Karisa Rashid ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yahise atangira akazi mu kipe ye nshya yagarutsemo ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyivamo mu 2018-2019.

Rashid yatangiye imyitozo ku wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, akorana na bagenzi be. Uyu yaje yiyongera ku bandi bakinnyi ikipe yaguze barimo abanyamahanga baturutse mu Burundi, muri DRC no muri Gabon ndetse na bamwe mu Banyarwanda bakinaga imbere mu Gihugu.

Rashid yaciye mu makipe arimo Police FC, AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports yagarutsemo ku nshuro ya kabiri. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Karisa Rashid yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW