Kenya: Dr. Patrice Motsepe yasuye Stade eshatu

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr. Patrice Motsepe, yasuye Stade eshatu ziri kubakwa mu gihugu cya Kenya ziri mu ziteganywa kuzakinirwaho imikino y’Igikombe cya Afurika 2027.

Nyuma yo gusaba kuzakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya 2027, igihugu cya Kenya gikomeje kubaka za Stade n’ibindi Bikorwaremezo bizifashishwa ubwo iri rushanwa rizaba riri gukinwa.

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe yasuye iki gihugu, agamije kureba aho ibikorwa byo kuvugurura Stade ya Nyayo Stadium, Kasarani Stadium na Talanta Stadium, bigeze. Izi Stade ziri mu zizakinirwaho imikino y’irushanwa mu 2027. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Dr. Patrice Motsepe yari yagiye Nairobi gusura Stade zizakira AFCON 2027

UMUSEKE.RW