Mukabalisa Donatille yinjiye muri Sena y’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Mukabalisa Donatille yatorewe kwinjira muri Sena y'u Rwanda

Mukabalisa Donatille wari Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Manda yacyuye igihe yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda nk’uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ni mu matora yakozwe n’Abagize iIhuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024.

Muri ayo matora Mukabalisa Donatille wari Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Manda yacyuye igihe na Murangwa Ndangiza Hadija wari usanzwe ari Umusaneteri ni bo batowe.

Ubusanzwe Ihuriro Nyarwanda ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigira abasenateri bane barihagararira muri Sena y’u Rwanda, nyuma y’aba babiri hazatorwa abandi.

Mu minsi yashize hatowe abandi basenateri 12 bahagarariye inzego y’Ubutegetsi abo barimo Dr. Nyinawamwiza Laetitia na Rugira Amandin batowe mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

- Advertisement -

Amashuri makuru na Kaminuza nayo aherutse gutora Abasenateri bazayahagararira.

Ni mu matora yabaye ku wa 17 Nzeri 2024.

Muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hatowe Ngarambe Telesphore, na ho muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Uwimbabazi Pénine.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abantu 26, hakazajyamo abandi umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Murangwa Ndangiza Hadija yongeye gutorerwa kwinjira muri Sena

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *