Namenye yahamije ko atakiri umukozi wa Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yahamije ko yamaze gusezera kuri izi nshingano nyuma yo kubona akandi kazi.

Mu ijoro ryashize rya tariki ya 2 Nzeri 2024, ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, atakiri muri izi nshingano.

Muri iki gitondo aganira na UMUSEKE, Namenye yahamije ko iyi nkuru ari impamo ko koko atakiri Umunyamabanga Mukuru wa Gikundiro.

Ati “Hegura umuntu watowe (…) Nerekeje ahandi.”

Uyu mugabo yari amaze imyaka hafi itatu muri uyu mwanya. Namenye Patrick yabaye umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus na Contact FM, aza no kuba umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri ubu akaba yari Umunyamabanga muri Rayon Sports.

Namenye Patrick ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

UMUSEKE.RW