Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo Ruto wa Kenya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo  Ruto wa Kenya

Perezida Kagame uri i Beijing mu Nama ku Bushinwa na Afurika, uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan ndetse na William Ruto wa Kenya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byose byibanze ku kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

URwanda na Kenya bisanzwe bifatanye umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ubufatanye mu ngingo zitandukanye.

Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi binyuze mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru bihuriyeho mu guteza imbere ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Ni mugihe muri Kamena umwaka ushize  Guverinoma y’u Rwanda n’iya Seychelles byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Umubano mu bya diplomasi hagati y’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010.

Mu myaka yashize ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro binyuze mu miryango bihuriramo nk’Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, COMESA, Commonwealth na La Francophonie.

Mu 2013,u Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y’ubutwererane hanashyirwaho komisiyo ihuriweho.

Yahise ihabwa inshingano zo kugenzura aho ibihugu byombi byafatanya mu nzego zirimo ubuzima, ubukerarugendo, umuco, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ibijyanye n’ikirere [Air Services] itumanaho n’ikoranabuhanga.

- Advertisement -
Wavel Ramkalawan wa Sycheles yaganiriye na Perezida Kagame 

UMUSEKE.RW