Rigoga Ruth yibarutse ubuheta

Umuryango w’Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Rigoga Ruth n’umufasha we, Afande Kamali Fred, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa bo wa kabiri w’umukobwa.

Uyu mubyeyi yibarutse mu ijoro rya tariki ya 18 Nzeri 2024. Uyu muryango wibarutse umwana w’umukobwa. Ni umukobwa uje asanga mukuru we witwa Nava.

Rigoga n’umufasha we, barushinze tariki ya 18 Werurwe 2018. Iki gihe ni bwo aba bombi bari biyemeje kubana akaramata nk’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bihabwa umugisha n’ababyeyi.

Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda kubera uburyo akora akazi ke kinyamwuga, abarizwa mu gice cy’imikino mu kiganiro cya RTV kizwi nka “KickOff” akoranamo na Kayishema Thierry “Tity.”

Mu kigo akorera, bamuhaye akazina ka mama KickOff. Rigoga Ruth amaze igihe mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yaciye kuri RadioTV10 na KFM. Asanzwe kandi ari umushyushyarugamba mu birori bitandukanye bya Siporo.

Mama Nava yibarutse ubuheta
Ni umubyeyi uhora yisekera
Azwiho gukunda akazi
Bamwita mama ‘KickOff’
Rigoga ni umunyamakuru ubimazemo igihe
Bombi bamaze kubaka izina muri KickOff
We na Kayishema bahuza kubi

UMUSEKE.RW