Rubavu: Umuntu wavuye muri Congo yarashe amasasu ahunga

UMUSEKE UMUSEKE

Umuntu wari witwaje intwaro waturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye mu Karere ka Rubavu aje kwiba Inka y’umuturage, ateshwa n’irondo, arasa amasasu mu kirere ahunga.

Byabaye mu ijoro ryakeye, bibera mu Isibo y’Icyerekezo, Umudugudu wa Kageyo, Akagali Ka Rusura mu Murenge wa Busasamana.

Amakuru avuga ko uwo bikekwa ko ari umu Wazalendo cyangwa FDLR yaturutse mu kibaya gihana imbibi n’u Rwanda, yari afite imbunda n’icyuma.

Yazamutse agera mu nzu z’abaturage maze yinjira mu rugo rw’uwitwa Mfitumukiza Janvier, ashaka kwiba Inka ye.

Nyiri urugo yatabaje maze irondo riratabara, uwo muntu yirukira mu kibaya hakurya y’umupaka w’u Rwanda, asubira mu birindiro bimazemo igihe FARDC, Wazalendo na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye UMUSEKE ko uwo muntu yari agamije kwiba Inka y’umuturage ko ubwo yateshwaga n’irondo, yataye igikoresho kimeze nk’inkota.

Ati “Abonye bamutesheje agerageza kurasa ariko nta muntu yigize arasa ngo amufatishe, aranahunga asiga igikoresho cye kimeze nk’inkota.”

Yavuze ko abaturage badakwiriye kugira ubwoba kuko umutekano ucunzwe kandi neza, ko badakwiriye gukangwa n’ibintu bisa nka baringa.

Meya Mulindwa yanagarutse ku musirikare wa FARDC uheruka kurasa mu Rwanda, avuga ko atigize akandagira ku butaka bw’u Rwanda kandi ko ibyo yakoze yabikoreshejwe n’ubusinzi bukabije.

- Advertisement -

Ati “Binakekwa ko byari ibibazo yifitaniye na bagenzi be bwite akamera nk’ugize iyo myitwarire idasanzwe yapfuye kurasa nta kintu yarashe.”

Avuga ko n’uwateshejwe iri joro ari uwari aje kwiba kandi ko kuba yahagaritswe n’abaturage bigaragaza ko n’intwaro yari afite asa nk’utazi kuyikoresha.

Ati “ Umuntu rero ufite intwaro abaturage bakamuhagarika ntagire n’icyo atwara ntagire icyo yangiza. Iyo ntwaro aba ameze nkutazi kuyikoresha, abo nibo bantu bashobora kuyobya abantu bagakeka ko hari ikibazo cyabaye kandi ntacyo.”

Yasabye abaturage kumva ko batekanye bagakomeza ibikorwa by’iterambere kandi bagakomeza gukaza amarondo no gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zicunze imbibi z’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *