Ruhago y’Abagore iragenda yaguka – Ancille Munyankaka

Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ihamya ko urwego rwa ruhago y’Abagore mu Rwanda rukomeje kuzamuka mu buryo bugaragarira buri wese.

Uko iminsi yicuma, ni na ko umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, ugenda uzamuka. Ibi bigaragazwa na byinshi birimo urwego shampiyona iriho ndetse n’uburyo amakipe agenda yiyubaka n’ubwo amikoro akiri ikibazo muri ruhago y’abagore.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ruhago y’abagore mu Rwanda igenda izamuka, ni ibikorwaremezo. Kuri ubu amakipe yose azakina mu cyiciro cya mbere, azaba akinira ku bibuga byiza ndetse amenshi muri yo azakinira muri za Stade. Amwe mu azakinira kuri za Stade, harimo AS Kigali ihasanzwe, Bugesera WFC, ES Mutunda WFC izakinira ku kibuga cya kamena, Indahangarwa WFC izakinira kuri Stade ya Ngoma, Rayon Sports WFC isanzwe mu Nzove, Forever WFC izakinira kuri tapis rouge n’izindi.

Mu myaka yo ha mbere, ikipe zikomeye zahuraga n’izitwa ko ziroshye, hakabonekamo imvura y’ibitego ariko ubu biratandukanye cyane. n’ibyo ikipe yiteguye neza itsinda indi ariko imvura y’ibitego muri ruhago y’abagore, igenda igabanuka ukurikije n’uko byahoze.

Ikirenze kuri ibyo kandi, ubu AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC zirahura, yaba muri shampiyona cyangwa ahandi zihurira, abakunzi ba ruhago bakaza kwihera ijisho kandi aba bakobwa bagakina umupira mwiza.

Aganira na UMUSEKE, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yemeje ko umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda uri kugenda uzamuka mu buryo bugaragarira buri wese. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa Super Coupe warangiye Rayon Sports WFC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ibitego 5-2.

Ati “Icyo twabonye ni uko ruhago y’abagore igenda yaguka. Ibitego byarumbutse cyane ku buryo tutakerezaga. Ruhago y’abagore irazamura urwego ugereranyije n’aho yahoze n’ubwo hakiri byinshi byo gukora. Shampiyona izaba ikomeye.”

Yongeyeho ati “Byanyeretse ko Shampiyona izaba ikomeye, amakipe dufite nta bwo yoroshye n’ubwo Rayon Sports yo wavuga ko yiyubatse cyane ugereranyije n’izindi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igihe kigeze ko amakipe y’abagabo akwiye kuba afite amakipe y’abagore, kabone ni yo yaba afite akina mu cyiciro cya kabiri ariko akibanda mu bakiri bato.

- Advertisement -

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, biteganyijwe ko izatangira tariki ya 5 Ukwakira ikinwe n’amakipe 12. Mu cyiciro cya kabiri, shampiyona izatangira tariki ya 19 Ukwakira ikinwe n’amakipe 33 azakinira mu bice aherereyemo [Zone/League].

Muri ruhago y’Abagore hasigaye harimo guhangana
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, ahamya ko amakipe y’Abagore yazamuye urwego

UMUSEKE.RW