Ruhango: Umusore wazize igikoma yashyinguwe saa saba z’ijoro

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe batunguwe no kubona Maniragaba Alfred bikekwa ko yapfuye azira gukubitwa ubwo yoyongeraga igikoma yashyinguwe saa saba n’igice z’ijoro.

Abo baturage babwiye UMUSEKE ko bari bamaze iminsi bategereje ko Umurambo wa Maniragaba Alfred uvanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru i Kigali ukaza gushyingurwa muri uyu Mudugudu wa Nyacyonga kuko ariho iwabo.

Bavuga ko babwiwe n’Ubuyobozi bw’Akagari ko bajyana isanduku hafi n’aho irimbi riherereye bagategereza ko umurambo uhagera ugashyingurwa.

Umwe muri abo baturage wari kumwe na bagenzi be utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twategereje bigera saa sita zijoro, turarambirwa dusubira mu rugo.”

Uyu muturage avuga ko ubwo bari basubiye mu rugo babonye imodoka y’Akarere izanye Umurambo bakeya bahasigaye bababwira ko imihango yo kumushyingura yabaye saa saba n’igice.

Bagenzi be bavuga ko aribwo babonye umuntu ushyinguwe kuri izo saha kuko no mu muco w’Abanyarwanda bitajya bibaho ko uwapfuye ashyingurwa mu gitondo cyangwa nijoro.

Umwe muri abo ati “Ibi ni amahano kuko bitumvikana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ntongwe, Mbonigaba Clément avuga ko amakuru afite yemeza ko Maniragaba Alfred yashyinguwe mu masaha y’ikigoroba.

Ati “Gusa nanjye sinahabaye ariko bambwiye ko yashyinguwe mu masaha y’ikigoroba cyakora ntabwo nari mpari.”

- Advertisement -

Cyakora Mbonigaba yabwiye UMUSEKE ko agiye kongera kubaza amasaha Maniragaba yashyinguriweho.

Ati “Reka nkubarize ndagusubiza mu kanya bampaye igisubizo.”

Twongeye guhamagara Mbonigaba dusanga Telefoni ye yavuye ku murongo itabasha kuboneka.

Kugeza ubu bamwe muri aba baturage bavuga ko murumuna wa Nyakwigendera ukekwaho icyaha cyo kwica mukuru we afunzwe ndetse na mushiki we ukekwaho ubufatanyacyaha yahunze akaba atari mu rugo.

Maniragaba w’imyaka 34 yazize igikoma

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.