Shampiyona y’Abagore 2024-25 izatangira mu Ukwakira

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa], hatangajwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.

Mu gihe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo igeze ku munsi wa yo wa kane, iya bashiki ba bo yo ni bwo igiye gutangira. Ferwafa yamaze kumenyesha amakipe yose bireba ko izatangira tariki ya 5 Ukwakira 2024.

Mu cyiciro cy’Abagore uyu mwaka w’imikino, bo bazatangira tariki ya 19 Ukwakira uyu mwaka. Mu gihe mu cya kabiri muri basaza ba bo, ho bazatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2024.

Amakipe 12 mu cyiciro cya mbere cy’Abagore ni yo azakina shampiyona y’uyu mwaka. Mu cyiciro cya kabiri ho hazakina amakipe 33 ariko azakina mu buryo bitewe n’aho aherereye [League].

Shampiyona y’Abagore yagarutse

UMUSEKE.RW