Shampiyona y’Abakozi igeze mu mikino yo kwishyura

Imikino ya Shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], igeze mu mikino yo kwishyura yatangiranye n’irumbuka ry’ibitego.

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 27 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri, hakinwaga imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’Abakozi 2024-25 ihuza ibigo bya Leta n’iby’Abikorera.

Hakinwaga umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball. Muri ruhago ho ibitego byararumbutse, bizamuwe n’ibyo Immigration FC na Rwandair FC zinjije amakipe bari bahanganye mu itsinda rya mbere aya makipe aherereyemo.

Mu mupira w’amaguru, Immigration FC yatsinze Wasac FC ibitego 6-0 mu mukino wabereye kuri Tapis rouge, mu gihe Rwandair FC yatsindaga REG FC ibitego 6-2 mu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Mu itsinda rya Gatatu, RISA FC yatsinze Kaminuza y’u Rwanda [UR FC] ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cyo muri KIE, mu gihe mu itsinda rya Kane, RBA FC yanganyije na RAB FC ibitego 2-2 mu mukino wabereye ku kibua cya Cercle Sportif de Kigali. Mu bigo by’Abikorera, BK FC yatsinze Akagera igitego 1-0.

Mu mukino wa Volleyball ho, RBC yatsinze REG amaseti 3-0 mu Bari n’Abategarugori mu gihe muri iki cyiciro, Minisiteri y’Ingabo [Mod] yatsindaga RRA amaseti 3-0.

Mu bagabo muri Volleyball, Immigration yatsinze BK amaseti 3-1, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin] yatsindaga Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda  n’Inshingano Mboneragihugu [Minubumwe] amaseti 3-0, SGF yatsinzwe na NLA amaseti 3-1, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [Minict] yatsinze Minisiteri ya Siporo [Minisports] amaseti 3-2.

Imikino yindi yo kwishyura, izakomeza ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Muri shampiyona y’Abakozi hagaragaramo impano mu mikino itandukanye
Immigration FC yongeye kugaragaza ko ari ikipe nkuru

UMUSEKE.RW

- Advertisement -