Umukino wa Police na Kiyovu wahinduriwe amasaha

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe amarushanwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahinduye amasaha y’umukino wa Police FC na Kiyovu Sports uteganyijwe ejo ku wa kane Saa Munani z’amanywa.

Ku wa kane tariki ya 26 Nzeri 2024 Saa Munani z’amanywa, hateganyijwe umukino w’ikirarane cya shampiyona, uzahuza Police FC na Kiyovu Sports kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino wagombaga kuzakinwa Saa cyenda z’amanywa ariko amasaha ya wo yahinduwe bitewe n’umukino wa Super Coupe y’Abagore, uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC. Uyu mukino uzahuza amakipe akomeye mu Bagore, uzakinwa Saa kumi z’amanywa.

Indi mpamvu yo guhindura amasaha, ni uko ibirori byo guhemba mu Bagore, bizafata umwanya, bityo bikaba byashoboraga kubangamira umukino wa Police FC na Kiyovu Sports mu gihe Super Coupe yaba ibaye mbere.

AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC, zaherukaga guhura mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, aho umukino ubanza wa shampiyona zanganyije igitego 1-1, uwo kwishyura utsindwa n’iyi kipe yo mu Nzove ibitego 2-1. Rayon Sports yegukanye ibikombe byombi, yaba icya shampiyona n’icy’Amahoro.

Gusa ntibikuraho ko iyo havuzwe ruhago y’Abagore mu Rwanda, ikipe ihita yumvikana mu matwi ya benshi, ari AS Kigali WFC, cyane ko ari na yo ibitse ibikombe byinshi.

Police FC na Kiyovu Sports zizakina Saa Munani z’amanywa aho kuba Saa cyenda z’amanywa

UMUSEKE.RW