Umutoza wa Kiyovu Sports yahaye ubutumwa Abayovu

Umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa Joslin yatangaje ko nta cyizere cyo kwitwara neza muri Shampiyona yaha abakunzi bayo, bitewe n’ibibazo by’abakinnyi afite.

Ibi yabitangarije Itangazamakuru nyuma y’umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona Urucaca rwatsindiwemo i Kigali na Mukura VS igitego 1-0. Ni umukino wabaye ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024, kuri Kigali Péle Stadium.

Muri uyu mukino Kiyovu Sports yari ifite abakinnyi 14 gusa muri 20 yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino. Iri bura ry’abakinnyi bake kw’iyi kipe gushingiye ku kuba Kiyovu Sports itemerewe gukoresha abakinnyi yasinyishije kuko itarakomorerwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi (FIFA) bitewe n’uko itari yasoza kwishyura abakinnyi yatandukanye na bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umutoza Bipfubusa agaruka ku cyo bazize ngo batsindwe na Mukura VS yasubije agira ati “Ikibazo twagize ni uko hari abakinnyi benshi badasanzwe babanza mu kibuga. Iyo umubanje mu kibuga usanga afite amakosa tekinike menshi. Urebye ni cyo kibazo twagize.”

Yavuze ko ibibazo byo kutagira abakinnyi be bose bimugiraho ingaruka kuko kubura abakinnyi bagera ku munani babanzamo ari benshi kuri we.

Abajijwe niba hari icyizere aha abakunzi ba Kiyovu Sports mu mikino iri imbere, irimo n‘uwikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Shampiyona bazakinamo na Police FC, yasubije agira ati “Nta cyizere natanga bijyanye n’imimerere ndimo, naba ngiye kubeshya.”

“ [Ku mukino wa Police FC] nimbona abakinnyi 11 bajya mu kibuga nzaza gukina. Ibizava mu mukino nzabishimira Imana nyine nta kundi.”

Urucaca ni urwa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota atatu rwakuye kuri As Kigali mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona batsinzemo As Kigali ibitego 2-1. Icyakora, iyi kipe yo imaze gukina imikino ibiri gusa kuko ifite umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri kizayihuza na Police FC, tariki ya 26 Nzeri.

Indi mikino yabaye ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona, ku Cyumweru AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, Amagaju anganya na Gasogi United 2-2, Rutsiro FC itsinda Bugesera FC 3-2, Marine itsinda Etincelles FC 2-0 na Police FC yatsinze Musanze FC 1-0.

- Advertisement -

Ni mu gihe umukino wabimburiye indi yose wabaye ku wa Gatanu, aho Vision FC yanganyije na Muhazi United igitego 1-1.

Magingo aya, urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Gasogi United ifite amanota arindwi, igakurikirwa na Rutsiro FC ifite atandatu.

APR FC igikomeje imikino mpuzamahanga muri CAF Champions League, ni yo itarakina umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Nko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abandi bakinaga Shampiyona, yo yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro, maze amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Bipfubusa Joslin yatanze ubutumwa bugaragaza ibibazo Kiyovu Sports irimo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW