Umutoza w’Amavubi yashinje Itangazamakuru kumwimisha amasezerano

Umudage, Frank Torsten Spittler utoza Amavubi, yashinjije abanyamakuru kumwimisha amasezerano mashya yo gutoza ikipe y’Igihugu, no gutuma Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritamwizera nk’umutoza ubereye gutoza u Rwanda.

Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0, tariki 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, Torsten Spittler yatangaje ko nyuma yo gusoza amasezerano afite azarangira mu Ukuboza 2024, adateganya kuyongera kuko yumva yifuza gusezera aka kazi.

Ubwo umunyamakuru yongeraga kumubaza kuri uwo mwanzuro we, ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, mu kiganiro yatangarijemo abakinnyi 39 bahamagawe mu kwitegura imikino ibiri ya Bénin izaba mu kwezi gutaha, uyu mutoza yagaragaje ko abona nta cyizere afitiwe na FERWAFA kandi ko byose biterwa n’abanyamakuru.

Ati “Nk’uko nabivuze inkweto zanjye zirashaje. Ntabwo kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryari ryampa amasezerano mashya, kandi birashoboka ko ari ukubera mwe [abanyamakuru]. Ntabwo mureba uko ikipe ikina, ahubwo mwirebera ibyavuye mu mukino gusa.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu ndamutse ntsinzwe umukino ukurikira, wenda bakaba barampaye amasezerano mashya, mwavuga muti ‘ni gute uha amasezerano umutoza uri gutsindwa?’”

Uyu mutoza avuga ko ibyo bituma Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rigorwa no gufata umwanzuro wo kumuha amasezerano, kandi ko na we ubwe abona nta cyizere afitiwe n’iri Shyirahamwe.

Ati “Niyumvamo ko FERWAFA itamfitiye icyizere cy’uko naba ndi umutoza ukwiye.”

Yavuze ko nihagira igihinduka k’uko byifashe, ahari, byazatuma yongera gutekereza ku cyemezo cyo gusezera yafashe, akaba yakwisubiraho.

“Kuri ubu ntabwo nishimiye uko bimeze. Bigoye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru [kumuha amasezerano] kandi ni ukubera mwe [abanyamakuru].”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Icyiza ni uko tuzatsinda mukabura uko munjora kubera ko  nta mpamvu muzaba mufite. Gusa nyine birangira nta n’umwe biri gufasha.”

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) ryatangaje Umudage, Frank Torsten Spittler nk’umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye Umunya-Espagne, Carlos Alòs Ferrer wari uherutse gutandukana n’u Rwanda nyuma yo kubona akazi ko kujya gutoza igihugu cya Belarus.

Agihabwa izi nshingano ntiyakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba ruhago kuko nta bigwi bihambaye yari afite muri uyu mwuga nk’umutoza w’amakipe y’ibihugu.

Icyakora, ntiyatinze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda bamushidikanyijeho mu mizo ya mbere, kuko yitwaye neza.

Mu mikino umunani amaze gukina kuva yagirwa Umutoza w’u Rwanda yatsinzemo imikino itatu, irimo uwo Amavubi yatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, anganya imikino ine, mu gihe yatsinzwemo umwe gusa.

Uyu musaruro ni na wo utumye magingo aya u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho ruyoboye iri tsinda ririmo ibigugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo, n’amanota arindwi mu mikino ine bamaze gukina.

Frank Torsten Spittler w’imyaka 62 asigaje gutoza imikino ine gusa mbere y’uko amasezerano ye agera ku musozo.

Iyo mikino ni ibiri Amavubi azakina na Bénin mu kwezi gutaha ndetse n’indi ibiri azakina na Libya ndetse na Nigeria mu Ugushyingo, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Torsten ashinja Itangazamakuru kumwimisha amasezerano

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW