Urubyiruko rwijeje AFC/M23 ikintu gikomeye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru rwiyemeje guhangana n’abakwirakwiza urwango muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagamije kubacamo ibice.

Byavugiwe mu biganiro byahuje urubyiruko rwahuriye muri ‘Picnic’ yabereye mu Mujyi wa Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru ku wa 14 Nzeri 2024.

Ni urubyiruko rwaturutse i Kiwanja, Rutshuru, Masisi, no mu bindi bice bigenzurwa n’Ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23.

Muri abo bahuye harimo urubyiruko ruhagarariye abandi, urufite impano mu mikino itandukanye, urwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, n’urukora ubushabitsi butandukanye.

Uru rubyiruko rwiyemeje kurwanya amakuru y’ibihuha n’abiba urwango mu baturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ruvuga ko rugiye gufata iya mbere mu kuyavuguruza, mu rwego rwo kunga ubumwe.

Umwe yagize ati ” Twaganiriye ku hazaza hacu, hatari urwango rw’amoko n’amatsinda y’abagizi ba nabi barimo Wazalendo n’abandi bakoreshwa na Tshisekedi.”

Undi ati “Amahoro ntabwo ari ikintu cyubakwa ngo gihite kirangira, bisaba urugendo. Turashimira AFC/M23 yadufashije guhura na bagenzi bacu baturuka mu moko atandukanye, kandi tubanye neza.”

Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasabye urubyiruko rwitabiriye iyo “Picnic” kuba umusemburo w’urukundo n’amahoro, bakima amatwi abashaka kubacamo ibice bitwikiriye umutaka w’amoko.

Yabasabye kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurasa, gukinagiza abaturage, gukwirakwiza imvugo z’urwango, no gukangurira urubyiruko kwambura ubuzima abenegihugu mu cyiswe Wazalendo.

- Advertisement -

Ati ” Ihuriro rya Fleuve Congo (AFC) rikomeje gahunda yaryo yo kubana mu mahoro no gushyira hamwe mu mutekano usesuye.”

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 ihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rifashwa na Leta ya RDC, ryiganjemo urubyiruko ruzwi nka Wazalendo. Imirwano iri kubera mu bice bimwe bya teritwari ya Masisi na Rutshuru.

Kimwe mu bihanzwe amaso kugira ngo iyi ntambara ihagarare ni ibyavuye mu biganiro byabereye i Luanda ku wa 14 Nzeri 2024, byahuje intumwa za RDC, iz’u Rwanda na Angola.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *