Abakina Shampiyona y’Abakozi barayivuga imyato

Abakina shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], baravuga imyato iyi mikino nyuma yo kuba benshi ubuzima bwa bo bwarahindutse biciye muri aya marushanwa.

Uko iminsi ishira, ni ko imikino y’Abakozi mu Rwanda ikomeza kugenda ifata indi ntera. Ni imikino ikomeje gukurura benshi mu bayireba bitewe no guhangana gukomeje kuyigaragaramo umunsi ku wundi.

Shampiyona y’Abakozi mu Rwanda, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST]. Ikinwa n’Ibigo bya Leta ndetse n’iby’igenga. Hakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.

Iri shyirahamwe kandi, ritegura andi marushanwa arimo iryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo risozwa muri Gicurasi buri mwaka, iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Super Coupe ikinwa mbere yo gutangira buri mwaka w’imikino.

Abakina iyi mikino, bahamya ko yabahinduriye ubuzima biciye mu masezerano y’akazi bagiye bahabwa n’ibigo bakorera ariko babikesha kugira impano yo gukina umukino runaka muri iyi kinwa mu marushanwa ya ARPST.

Kuri ubu amazina ya bamwe mu batoza bazwi mu Rwanda, ari kugaragara muri iyi shampiyona y’abakozi. Aha harimo nka Banamwana Camarade, Mazimpaka André na Méthode bari muri RBC FC, Kalimba Richard uri muri REG FC, Dieudonné uri muri Immigration FC n’abandi.

Ikirenze kuri ibi kandi, amwe mu mazina ya bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda, ari kujya gukina iyi shampiyona. Aha harimo nka Muhinda Brian uzwi muri Police FC, Bugesera FC na Sunrise FC, ubu akaba ari muri RBC FC. Hari kandi Abbas uzwi mu makipe arimo Gicumbi FC, Neza Anderson uzwi muri Police FC, aba na bo bakaba bari muri RBC FC.

Iyo ucishije amaso muri Immigration FC, usangamo abahoze bakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, nka Issa n’abandi. Harimo kandi na bamwe bari mu cyiciro cya Kabiri nka Papy, Idrissa wahoze muri AS Muhanga, La Jeunesse FC n’abandi.

Abaganiriye na UMUSEKE bakina iyi mikino y’Abakozi mu Rwanda, bose bahurije ku mvugo ivuga ko iyi mikino yahinduye byinshi mu buzima bwa bo kandi ari shampiyona ikomeye buri mukinnyi yakwifuza gukina.

- Advertisement -

Umwaka w’imikino muri ARPST 2024-25, ugeze mu mikino yo kwishyura. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, imikino izakomeza ku bibuga bitandukanye, yaba mu mupira w’amaguru no mu mikino y’amaboko.

Ni imikino irebwa cyane
RBC FC iri mu zikomeye iyi shampiyona y’Abakozi
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kiri mu bigo bifite ikipe ikomeye
RDB FC
N’abakina Volleyball baba batera ibiro
Basketball barakina
Immigration FC iri mu zikomeye zikina iyi shampiyona

UMUSEKE.RW