Abayovu bize umuvuno ubafasha kuva mu bibazo

Nyuma yo guhura n’ibibazo byinshi birimo guhagarikwa na FIFA kugura abakinnyi kubera abakinnyi bayireze, abanyamuryango ba Kiyovu Sports bavumbuye uburyo bwabafasha kubona ibisubizo.

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni bwo bamwe mu Banyamuryango ba Kiyovu Sports basanzwe baba hafi y’iyi kipe, bakoze inama nyunguranabitekerezo yar yatumiwe na Komite Nyobozi binyuze ku Munyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Karangwa Jeannine.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi Nama, ni ukurebera hamwe ibibazo by’ingutu byugarije iyi kipe yo ku Mumena ariko kandi bakanishakamo ibisubizo, cyane ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Bunguranye ibitekerezo kugeza ubwo buri wese wayijemo yatashye anyuzwe.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo birambye ku buzima Kiyovu Sports ibayeho muri iyi minsi itemerewe kongeramo abakinnyi, hemejwe ko buri mbere na nyuma ya buri mukino wa shampiyona, bazajya bicara bakareba ibibazo bihari ndetse bakanishakamo ibisubizo.

Uku guhura kenshi bakaganira ku kipe ya bo ndetse bagahabwa amakuru na Komite Nyobozi ku biri gukorwa mu kipe ya bo, basanze biri mu bizatuma hakemuka byinshi ku bibazo ikipe ifite ubu.

Ikindi gikomeye kiri kugaragara muri iyi kipe, ni abahoze bayiyobora bakomeje kuyegera cyane hagamijwe kuyifasha kubona ibisubizo. Aba barimo Muhire wahoze ari visi Perezida, Mbonyumuvunyi Abdulkarim wayiyoboye mu minsi ishize, Ndorimana Jean François Régis [Général] n’abandi.

Aba bakomeje kugaragaza ko batazigera batuza mu gihe cyose hataraboneka abakinnyi beza bo kongera imbaraga muri iyi kipe kandi bisaba byibura miliyoni 15 Frw. Aba bakinnyi barimo Riyad wayikiniye 2022-23 na bamwe bandi bayikiniye mu mwaka ushize w’imikino 2023-24.

Uku guhuza no kuvuga rumwe mu Bayovu, kuri mu bitanga icyizere cy’uko Urucaca rutanga ibimenyetso by’uko izuba rigiye kurasa muri iyi kipe. Kiyovu Sports yatsinzwe imikino itatu muri ine ya shampiyona iherutse gukina. Ifite amanota atatu yakuye kuri AS Kigali ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kuri iki Cyumweru irakina na Marines FC Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Abayovu bize umuvuno ubafasha gukemura bimwe mu bibazo ikipe ya bo ifite

UMUSEKE.RW

- Advertisement -