Al Ahli Tripoli ya Manzi yanze guhemba abakinnyi

Ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Umunyarwanda, Manzi Thierry, yanze guhemba abakinnyi kubera umusaruro nkene ibashinja.

Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, hateranye inama yahuje abayobozi ba Al Ahli Tripoli ndetse n’abakozi ba yo barimo abakinnyi, abatoza n’abandi bafite akazi bashinzwe mu kipe.

Iyi nama yasojwe hanzuwe ko abakinnyi batagomba guhabwa umushahara w’amezi abiri kubera umusaruro nkene bamaze iminsi bagaragaza kandi nyama ikipe ivuga ko iba yabahaye byose bakeneye.

Uretse kwanga guhemba abakinnyi kandi, iyi kipe yanirukanye uwari Umuyobozi wa Siporo wa yo, Kara. Ibi byemezo byose biraterwa n’uko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza yaba muri shampiyona y’iwabo no mu marushanwa Nyafurika.

Al Ahli Tripoli iherutse gusezererwa na Simba SC mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania, nyamara ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Iyi kipe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya kamarampaka. Al Nasr yegukanye igikombe, yabarushije amanota umunani.

Abakinnyi ba Al Ahli Tripoli babanje gukorana inama n’ubuyobozi

UMUSEKE.RW