Amavubi U20 yatangiye nabi CECAFA – AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’Abatarengeje imyaka 20, ntiyahiriwe n’umukino wa mbere mu irushanwa rya Cecafa y’Abatarengeje imyaka 20 iri kubera mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka utaha. Ingimbi z’u Rwanda zakinaga na Sudan guhera Saa Kumi n’imwe z’amanywa.

Aya Mavubi mato nta bwo yahiriwe n’uyu mukino n’ubwo iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Ibintu byaje kuba bibi kuri aba basore batozwa na Eric Nshimiyimana, ku munota wa 75 ubwo Monzer Abdo Khmies Tiya yahindukizaga Ruhamyankiko Yvan maze Sudan iba ibonye igitego.

Aba basore b’u Rwanda bagitsindwa igitego, bahise bajya mu ihurizo ryo kucyishyura ariko banashaka icy’intsinzi ariko menya uyu munsi uteri uwabo kuko bakoraga byose ntibakundiye uko babyifuzaga.

Sudan yakomeje gucunga igitego yari yatsinze, maze umukino urangira ibashije kwegukana intsinzi ku gitego 1-0. Yari intsinzi ya Kabiri ku Banya-Sudan nyuma yo gutsinda Djibouti mu mukino wa mbere.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje 20, izagaruka mu kibuga tariki ya 10 Ukwakira 2024, rukina na Kenya Saa Kumi z’amanywa kuri Stade ya KMC. Amakipe abiri ya mbere azahita ajya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Ingimbi z’Umutekano Rwanda ntizahiriwe n’umukino wa mbere
Ntacyo batakoze ariko ntiwari umunsi wa bo
Bakotanye ntibahirwa
Didier ni we wayoboye bagenzi be uyu munsi

UMUSEKE.RW