APR ku isonga mu guha agaciro abayikiniye

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ikomeje gushimirwa na benshi nyuma y’uko ikomeje kugaragaza guha agaciro abayikiniye mu bihe bitandukanye.

Uko iminsi yicuma muri ruhago y’u Rwanda, ni ko amakipe akina shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, akomeje kunengwa kudaha agaciro abayakiniye mu bihe bitandukanye.

Gusa iyo bigeze mu kipe ya APR FC, biba ikinyuranyo kuko yo ikomeje kuzirikana abayikiniye, ikabaha inshingano zitandukanye. Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko iyi kipe y’Ingabo ikwiye gushimirwa uku kuzirikana.

Bamwe mu bayikiniye bari mu nshingano z’akazi yabahaye, harimo Itangishaka Blaise na Ahishakiye Hértier bari gutoza ikipe y’Abagore ikina mu cyiciro cya mbere. Aba bombi bakiniye iyi kipe mu myaka ishize.

Nyuma yo gusoza gukina nk’ababigize umwuga, ubuyobozi bwa APR FC, bwahise bubafasha kwiga ibijyanye no gutoza ndetse nyuma yo kubona Licence C-CAF, bahita bahabwa izi nshingano barimo kugeza ubu.

Ngabo Albert na Lomami André. Aba bombi bari gutoza ikipe y’abato y’ikipe y’Ingabo. N’ubwo bari mu butoza, babaye abakinnyi beza muri iyi kipe ubwo bari bagifite akabaraga.

Ngabo yabaye umwe muri ba myugariro beza APR FC yatunze mu myaka yose yayimazemo. Yibukirwa ku gitego yatsinze TP Mazembe kuri Stade Amahoro mu mikino ya CECAFA ubwo Mazembe yari umutumirwa muri iri rushanwa ryari ryabereye i Kigali.

Lomami, ni umwe muri ba rutahizamu beza ikipe y’Ingabo yatunze, ndetse mu gihe yayimazemo nta mico mibi yigeze imurangwaho, cyane ko biri no mu Ndangagaciro z’iyi kipe.

Bizimana Didier na Byusa Wilson [Rudifu]. Aba bombi bari gutoza ikipe ya Intare FC ariko yashinzwe biturutse ku gitekerezo cy’ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo. Ni ikipe irebererwa n’ubuyobozi bwa APR FC, ndetse abakozi ba yo bahembwa na Minisiteri y’Ingabo.

- Advertisement -

Didier na Rudifu babaye abakinnyi badasanzwe mu kipe ya APR FC, ndetse abagize amahirwe yo kubabona bakina, bahamya ko mu mutima w’ubwugarizi, aba bagabo bari bafite ubuhanga budasanzwe.

Hari kandi Ndizeye Aimée Ndanda. Uyu ubu ni we mutoza w’abanyezamu ba APR FC. Ndanda yabaye umunyezamu mwiza muri iyi kipe mu myaka yo ha mbere. Yayifashije mu bihe bitandukanye mu marushanwa Nyafurika akomeye iyi kipe yakinnye.

Nyuma yo gusoza gukina, yasohotse mu Rwanda ajya gushaka ubumenyi bwo gutoza mu mwanya yakinagaho [mu izamu], ndetse biramuhira aho yaciye mu bihugu birimo Éthiopie.

Ndanda yagarutse mu Rwanda aca muri Kiyovu Sports no muri Police FC ariko amaherezo y’inzira abaye mu nzu, ahitamo kwitaba ubuyobozi bwa APR FC bwamusabye kugaruka mu rugo akahatanga ubumenyi.

Tukiri muri ruhago kandi, bamwe mu bandi baciye mu kipe y’Ingabo, bahise bakomereza mu butoza. Aha harimo nka Eric Nshimiyimana, Gatera Moussa, Haruna Niyonzima ukiri mu kibuga ariko wanabonye Licence C-CAF n’abandi.

Murekatete Hamida, ni umutoza w’amakipe y’abato y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 15 na 17. Uyu yakiniye APR WFC mu myaka yo ha mbere ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya Mbere.

Mu mikino y’amaboko na ho, ikipe y’Ingabo ikomeje kuhagaragaza ubudasa mu kuzirikana abayikiniye. Muri Basketball, hari Nkusi Karim wungirije mu kipe y’abagabo. Uyu yakiniye ikipe ya APR BBC mu myaka ishize, asoje gukina ajya kwiga gutoza ahita ahabwa akazi muri iyi kipe.

Muri Volleyball ho, nyuma y’uko Cyuzuzo Yvette asoje gukina muri APR WVC yabereye kapiteni imyaka myinshi, yahise agirwa umutoza wungirije muri iyi kipe yabanje kumufasha kwigira ubutoza. Yvette yungirije Peter Kamasa usanzwe ari umutoza mukuru muri iyi kipe.

Ibi biraha umukoro andi makipe, wo kuzirikana abayakiniye, cyane ko baba barayahaye imbaraga n’ubwenge bya bo. Iyo inshingano runaka zirimo ukwiye kuba azirimo, bituma urwego runaka rurushaho gutera imbere.

Ndanda ari mu bakomeje kuzirikanwa na APR FC yagiriyemo ibihe byiza!
Byusa Wilson [Rudifu] ari gutoza Intare FC
Ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya shampiyona 2023-24, abayikiniye barashimiwe
Bashimiwe ibyo bakoreye iyi kipe ubwo bari abakinnyi ba yo
Nkusi Karim ni umutoza wungirije muri APR BBC
Blaise na Hértier, bari mu kipe y’abakobwa

UMUSEKE.RW